Nyamabuye: Abakomisiyoneri bakorera mu kajagari bagiye guhigwa bukware

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira abiyitirira umwuga wo guhuza abagura n’abagurisha badafite ibyangombwa.

Abakora umwuga wo guhuza abagura n'abagurisha bavuga ko abiyitirira umwuga wabo babashyira mu kaga
Abakora umwuga wo guhuza abagura n’abagurisha bavuga ko abiyitirira umwuga wabo babashyira mu kaga

Ubuyobozi buvuga ko abakora umwuga wo guhuza abagurisha n’abagura bamaze kwibumbira muri Koperative bise “Umuhuza” bityo ko abadafite ibya ngumbwa bose bagiye gukurikiranwa.

Ubuyobozi bufashe uwo mwanzuro nyuma y’uko abakora umwuga wo guhuza abagura n’abagurisha mu Mujyi wa Muhanga bibumbiye muri Koperative, bagaragaje impungenge z’uko hari abiyitirira ubuhuza bakaba bashobora kubasiga isura mbi.

Mutabaruka Denys umwe mu bakora akazi k’ubuhuza avuga ko icyo bifuza ari uko inzego z’ubuyobozi bwa Leta zabafasha guhashya bene abo babangiriza izina.

Agira ati “Hari igihe wumva ku ma radiyo bavuga ko abakomisiyoneri badakora neza, ariko impamvu ni ukubera bene abo bakora nabi bakaduteranya n’abaturage.
twifuza ko twabegera abadashaka kujya muri koperative tukabashyikiriza inzego z’ubuyobozi”.

Umuyobozi wa Koperative Umuhuza Philbert Biziyaremye avuga ko bagitangira Koperative bari bake ariko kubera akajagari ko kutishyurwa neza no gufatwa nk’abatekamitwe biyemeza gushinga Koperative.

operative Umuhuzaishyikiriza buri mwaka inkunga y'ubwisungane mu kwivuza abantu 50 batishoboye
operative Umuhuzaishyikiriza buri mwaka inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abantu 50 batishoboye

Agira ati “Mu bushobozi dufite twatangiye igikorwa cyo kuremera abatishoboye, tumaze kwishyurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza, ariko tubikesha ko twishyize hamwe tukaba tubona icyo dusagurira abandi”.

“Igihe abadafite ibya ngombwa bakomeza kutwicira izina kandi dufite ubuzima gatozi, byatuma umwuga wacu ufatwa nabi kandi wari udutunze n’imiryango yacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Laurent Rurangwa, avuga ko bagiye gufasha iyi Koperative guhangana n’abiyitirira umwuga wo guhuza abaguzi n’abagurisha.

Ibi ngo babikoreye ko Koperative Umuhuza ifite ubuzima gatozi, kandi ifasha umurenge mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Tugiye kubafasha gukurikirana bene abo bakorera mu kajagari kuko bateza umutekano muke. Tuzabegera tubigishe kuko abakora aka kazi bubahiriza amategeko ya koperative, abatayirimo rero ntabwo twabarebera”.

Rurangwa avuga ko ubuyobozi bugiye guhagurukira abakomisiyoneri badafite ibya ngombwa
Rurangwa avuga ko ubuyobozi bugiye guhagurukira abakomisiyoneri badafite ibya ngombwa

Koperative Abahuza ifite abanyamuryango 50, mu Mirenge y’Umugi wa Muhanga ari yo Nyamabuye, Muhanga, Shyogwe na Cyeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza guca akavuyo kabiyita abakomisiyoneri,Ariko ubuyobozi bw’umurenge nibushake uko bwaca inzererezi zisigaye ziba kumanywa,cyane cyane ahagana Ku isoko.cg nabo bahabwe babumbirwe muri cooperative bahabwe ubuzima gatozi!

Alias yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka