Nyakiriba: Umugororwa umwe niwe washoboye kubona imbabazi zatanzwe n’inama y’abaminisitiri

Mu bagororwa 8 bafungiye muri Gereza ya Nyakiriba iri mu karere ka Rubavu bari basabiwe imbabazi, umwe ni we wafunguwe nyuma yo gusanga ariwe wujuje ibyangombwa nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.

Uhagaze Ramazani ukomoka mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera icyaha bw’ubwambuzi bushukana, niwe wahawe imbabazi nyuma yo kurangiza imyaka 4 afungiye muri gereza ya Nyakiriba.

Taliki ya 3/3/2014 Uhagaze yashoboye gusohoka muri Gereza ya Nyakiriba ifungiyemo abagororwa bagera ku 3970 ahita ataha asubira mu muryango we kubera imbabazi zatanzwe n’inama y’abaminisitiri.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyakiriba, Muvunyi Bonavanture, avuga ko abagororwa bari muri iyi gereza barangije 1/3 cy’igifungo bari basabye imbabazi ariko amategeko asanga hari abadashobora kurekurwa kubera uburemere bw’ibyaha bokoze harimo nk’ibyaha byo gufata ku ngufu no kwangiza.

Muvunyi avuga ko muri gereza ya Nyakiriba ifungiyemo abagabo gusa, abagororwa 8 aribo gereza yari yasabiye ko barekurwa n’izi mbabazi ariko inama y’abaminisitiri yasanze umwe ariwe wujuje ibyangombwa nkuko itegeko ribisaba ndetse bishyirwa mu bikorwa ko arekurwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka