Nyakabanda: Basabwe gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Munanira II

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne, yatangaje ko bakomeje kugorwa no kutamenya aho ababo bishwe muri Jenoside bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, dore ko n’ababikoze badatanga amakuru ngo bashakishwe.

Habayeho ibikorwa byo gushakisha imibiri yaba iri muri aka gace
Habayeho ibikorwa byo gushakisha imibiri yaba iri muri aka gace

Abitangaje nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umuturage utuye mu Kagari ka Munanira II, Umudugudu wa Mucyuranyana, yatanze amakuru avuga ko aho yubatse hashobora kuba harajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bagiye gucukura baza kubona umubiri w’umuntu umwe bahita bakomerezaho ibikorwa byo gushakisha, bagenda babona ibimenyetso, gusa nta wundi mubiri barongera kuhabona.

Usanase Uwase Yvonne ati: "Ni ahantu haguzwe n’umuntu ahagana mu 1997 aza kuhubaka ndetse yari afite amakuru ko hajugunywe abantu. Ejobundi rero yabonye agace gato k’umubiri mu ntanzi z’urugo ahateye imiyenzi ahita atumenyesha. Tuhageze twasanze hagaragara umutwe n’ukuboko, dukomeje gushakisha twaje kubona n’ibindi bice byuzuza umuntu wese, dukomeje gushakisha kuko amakuru atubwira ko hashobora kuba hariciwe abantu bari hagati ya batatu na batanu gusa biragoye kuko kuva mu mpera z’icyumweru gishize kugeza kuri uyu wa Gatatu nta wundi turabona usibye ibikoresho birimo imyenda, amagufa utamenya ngo ni ikihe gice cy’umubiri".

Hari ibimenyetso byatumye bakeka ko hari imibiri
Hari ibimenyetso byatumye bakeka ko hari imibiri

Usanase yasabye abaturage bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga bakaruhuka ubwabo ndetse abandi bakabasha gushyingura imiryango yabo mu cyubahiro. Ati:"Icyo nakwisabira abaturage bazi amakuru ni uko baduha amakuru tukabasha gushyingura abacu bityo bikaruhura n’imitima yacu ariko na bo baruhuka kuko guhora uryamye uzi neza ko umuntu runaka yari aha ariko ntagihari nyamara wowe ufite amakuru y’aho aherereye ukicecekera na bo biremerera imitima yabo kandi bizajya bibagiraho ingaruka".

Avuga ko impamvu abantu banga gutanga amakuru rimwe na rimwe baba batinya ibihano bishobora gukurikiraho cyane ko nk’aho muri Munanira abo basaba amakuru bahatuye ari abarangije ibihano ndetse n’abakubwira ko batazi amakuru neza y’ibyahabereye kuko ngo bagiye bahava bakagaruka nyuma.

Muri Nyakabanda umubare nyawo w’abatarashyingurwa mu cyubahiro ntuzwi kuko akenshi mu gihe cya Jenoside wasangaga abantu baravaga nk’i Nyamirambo bahunga bikarangira biciwe muri Nyakabanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwabafunguriye iki batavuze aho abo bishe babashyize !ubundi bakabaye nabo barishwe none balidegembya mubafate batange amakuru cyangwa basubiremo nibashaka bazapfiremo kandi nabari batuye aho ntimukajye mubasiga

lg yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka