Nyagatare: Yafashwe akekwaho kwiba moto, igarurirwa nyirayo

Ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Kubwimana Eric w’imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto ya Mushimiyimana Patrick w’imyaka 30. Kubwimana yafatiwe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rukiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko Kubwimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama Mushimiyimana amaze kubura moto ye yaje kubibwira Polisi itangira iperereza. Bamwe mu baturage bavuze ko babonye Kubwimana afite moto kandi basanzwe bamuziho ubujura, Abapolisi bahise bamukurikirana baramufata.”

Kubwimana amaze gufatanwa iyo moto yemeye ko koko yayibye, yavuze ko tariki ya 19 Mutarama 2022 ku mugoroba yanyuze ahantu mu Mudugudu wa Bugaragara, mu Kagari ka Gacundezi aho abamotari baparika moto bari mu nzu, akuramo imwe agenda ayisunika arayijyana. Yavuze ko yari ayijyaniye umuntu bakayikuramo ibyuma bakabishyira mu yindi moto.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru harimo n’uwo yari agiye kuyizanira ngo ayimukuriremo ibyuma ndetse na Mushimiyimana wamaze kubura moto akihutira gutanga amakuru.

Yagize ati “Nibyo duhora dukangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo, abaturage nabo tubasaba ubufatanye mu kurwanya ibayaha no kubikumira bitaraba. Gufata uriya Kubwimana turabikesha ubufatanye bw’abaturage na Polisi, turabashimira kandi tubasaba gukomeza ubwo bufatanye.”

Kubwimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka