Nyagatare: Urujijo ku bimuwe babwirwa ko batuye mu rwuri none hakaba harimo kubakwa
Imiryango 36 yari ituye ahitwa ku Gitaka, mu mbibe z’Umudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare ndetse n’Umudugudu wa Kajumo Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, barasaba ubuyobozi kubasubiza ibibanza bahoranye bakongera kubyubakamo nyamara ubuyobozi bukavuga ko bahimuwe mu rwego rwo kubahiriza icyo ubutaka bwagenewe gukorerwaho kandi banasubijwe amafaranga bari baratanze bahagura ibibanza.

Nsengiyumva Cyprien avuga ko aho hantu bahatuye bahaguze ibibanza mbere y’umwaka wa 2012 ariko uyu mwaka bakaba aribwo babonye ibyangombwa by’ibibanza bari batuyemo.
Ubu butaka bari batuyemo bamwe bakoreramo ubuhinzi bwaje gucishwamo umuhanda w’igitaka ugana mu Murenge wa Katabagemu, abaturage bamwe bisanga mu Mirenge uwa Karangazi n’uwa Nyagatare, Utugari twa Mbare na Cyabayaga n’Imidugudu ya Kajumo na Nyakabuye.
Mu mwaka wa 2018, abari batuye muri ubwo butaka barimuwe ndetse umwe muri bo wari ufite ubushobozi asubiza bagenzi be amafaranga bari baraguze aho batuye we yiyemeza kuhakorera icyo ubutaka bwagenewe n’ubwo abimuwe batabyemera.
Agira ati “Baraje baradusenyera mu butaka bitiriye urwuri kandi atarirwo ahubwo twari tuhafite ibikorwa byacu ndetse haragejejwe ibikorwa by’amajyambere Perezida wa Repubulika yari yaduhaye umuriro tuhashyira n’amazi, igihe kigeze baraza baradusenyera kuko hacumbukuraga urwuri, baharwomekaho barahatwara.”
Yifuza ko basubizwa ibibanza byabo bakongera bakubaka kuko uretse kuba ngo birimo kugurishwa abandi bakabyubaka bakinabisorera.
Ati “Ni akarengane gakomeye twakorewe twifuzaga ko badusubiza ibibanza byacu tukabona aho dushyira imiryango yacu. Amafaranga 100,000 bagiye baduha ni ikode si ukudusubiza kuko tutaguriye umunsi umwe kandi ntitwanaguze ku mafaranga amwe. Twabayemo batadusoresha ariko ngiye kwaka ibyangombwa muri MTN, basanze nishyuzwa 87,510 y’ibirarane by’imyaka 10 ndayishyura kugira ngo mbone serivisi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko iki kibazo akikimenya yagikurikiranye asanga ubwo butaka barimo batuyemo buri mu Murenge wa Karangazi kandi bwari bwaragenewe ubworozi ahubwo habaho amakosa nyirabwo abuhindurira icyo butagenewe gukorerwaho, abutuzaho abaturage.
Muri gahunda yo gusaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukorerwaho ngo abari bahafite imirima n’ibibanza basubijwe amafaranga bari baratanze basabwa kwimuka.
Yagize ati “Naje kureba icyangombwa cy’ubutaka cyaho cya kera nsanga ni hegitari umunani zagenewe ubworozi, ahubwo uwari ubutunze nyuma yo gukora amakosa akabugurisha, bakabucagaguramo bahubaka abandi bakahahinga, mugenzi wabo umwe wari ufite ubushobozi yafashe amafaranga arabasubiza ari nayo mpamvu hari abavuga ko abari bahatuye mbere bagihari.”
Naho kuba abahimuwe bagisabwa umusoro avuga ko yabishyikirije inzego zimwisumbuyeho kugira ngo iki kibazo nacyo gikemuke abaturage bareke gusorera ubutaka badatunze.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurinda no gukumira akarengane, Yankurije Odette, yizeje aba baturage ko ikibazo cyabo bagiye kugikurikirana bagahabwa umwanzuro.
Ati “Babakuyemo ngo hagenewe ubworozi kandi uyu hari abarimo bahubaka? Ibyo nibyo bizakurikiranwa tumenye ngo ubutaka bw’aho hantu koko bugenewe gukoreshwa iki, ni cyo burimo bukoreshwa? Ikindi ni icyo kibazo cy’imisoro uvuga ko wishyuzwa.”
Imiryango ifite iki kibazo ni 36 igizwe n’abantu 210 yose ikaba ari iyo mu Murenge wa Nyagatare n’ubwo ikibazo kiri mu Murenge wa Karangazi.
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage bamwe iyo bahawe amafaranga bakayamara cyangwa ahantu hakiyongera agaciro batangira kuvuga ko birenganye bashutswe ubwo babonye aho igiciro kigeze batangiye induru imisoro kuki batakoze ihinduranya bahere igihe uwo yahaguriye yishyure
Mukemure ikibazo cy’abaturage nti mukazerereze abaturage mugihugu cyabo. Aho niho haza nokwagisha abaturage igihugu kubera inyugu z’umuntu umwe.
2. Ibyo byose byabaye abayobozi babireba.bigize bajya kureba icyo ubutaka bwagenewe cg barabwiwe.
3.Muve muri office please