Nyagatare: Uruhinja rwatoraguwe mu musarani rukiri ruzima

Uruhinja rw’icyumweru kimwe rwatoraguwe mu musarane w’umukecuru witwa Bonifride Nyiransabimana, utuye mu Mudugudu w’Isangano akagali ka Rugali umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki 15/03/2012.

Nyiransabimana yatangaje ko uruhinja rwashoboye kurokoka kubera uwagiye mu musarane akarwumva rurira, agatabaza bagashobora kurukuramo rukiri ruzima aho yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mimuli mbera yo koherezwa ku bitaro bya Ngarama.

Uyu mwana w’umuhungu yahawe izina rya Daniel Iradukunda kubera ko Imana yamurinze nyuma yo kujugunywa na nyina wamwibarutse, nk’umuhanuzi Daniel wajugunywe mu rwobo rw’intare ariko ntizimurye, nkuko uyu mukecuru yabitangaje.

Camille Kiza uyobora abaforomo n’abaforomokazi mu bitaro bya Ngarama, we yavuze ko kwigisha abaturage kurwanya ihohoterwa bizaba umuti wo kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko benshi mubajugunya abana babiterwa n’ihohoterwa baba bakorewe.

Mu gihe amakuru aturuka mu bitaro avuga ko umwana afite ubuzima bwiza, ubuyobozi n’abaturage bagerageje gushaka uwaba yarakoze iki gikorwa kugeza ubu akaba ataraboneka. Umwana akazaba acumbikishirijwe mu babikira b’aba Calcutta.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka