Nyagatare: Urugomero rumaze imyaka 8 mu mpapuro rwatangiye kubakwa
Urugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam, rwatekerejwe kubakwa mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2015, ubu noneho hatangiye imirimo yo gusiza aho ruzubakwa, rukaba rwitezweho igisubizo mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu kuhira imyaka n’amazi y’amatungo ndetse rukazanatanga umuriro w’amashanyarazi.

Muri Kanama 2015, nibwo hagaragajwe inyigo ya mbere y’uburyo uyu mushinga uzakora bikaba byari biteganyijwe uko utangira mu Ukwakira uwo mwaka.
Ni inyigo yakozwe na Kompanyi, K-Water na Yooshin ku nkunga ya KOICA n’Ikigo kita ku kubungabunga ibidukikije (REMA).
Kuwa 10 Ukwakira 2018, uwari Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta yasuye ahazakorerwa uyu mushinga ndetse aganira n’abaturage bagomba kwimurwa aho uzakorerwa.
Icyo gihe byavugwaga ko urwo rugomero ruzubakwa ku buso bwa hegitari 498.2, rukazuzura rutwaye miliyari zirenga 97Frw.
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta yavuze ko Leta yatekereje kurwubaka mu Karere ka Nyagatare hagamijwe guhangana n’ibihe by’izuba rikunze kurangwa muri ako karere.
Yagize ati “Amazi y’imigezi yacu aragenda, ariko ubu turashaka kuyabyaza umusaruro, tugiye kuyagomera hariya ku muvumba, tuyabike, tuzayakoresha mu buhinzi twuhira imyaka, ntituzongera kuvuga ngo imvura yabuze cyangwa yagiye kare, duhinge umwaka wose.”
Urwo rugomero kandi rwagombaga gutanga amazi meza mu Mirenge ya Nyagatare, Karangazi, Rwimiyaga na Rwempasha, hakanuhirwa imyaka ku buso bwa hegitari ibihumbi 10.
Imiryango 270, ni yo yagombaga kwimurwa igashyirwa mu Midugudu y’ikitegererezo.
Icyo gihe hakaba haragenwaga agaciro k’imitungo y’abaturage bazimurwa aho urugomero ruzubakwa no kubishyura.
Muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda cyamurikiraga Akarere ka Nyagatare uyu mushinga ugomba gutangira mu mpera z’Ukwakira 2023.
Umuyobozi wungurije w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Nsabimana Evariste, yagaragaje ikizere cy’uko uyu mushinga uzasiga impinduka ikomeye mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Mfite icyizere ko muri iyi myaka itatu iri mbere, uyu mushinga uzaba umaze kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’amazi no kongera umusaruro w’ubuhinzi. Nkomeje kubasaba ubufatanye mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kugira ngo ugere ku ntego zawo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko Akarere ka Nyagatare kiteze kungukira muri uyu mushinga cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi bitatangaga umusaruro uhagije bitewe no kubura amazi ahagije yo kuhira imyaka.
Ati “Kugeza ubu duhinga ku buso bwa hegitari 40.000 buri gihembwe cy’ihinga, twajyaga duhinga tutizeye ko tuzeza ariko ibi bikorwa biratubwira ko umusaruro ugiye kuba mwiza kandi turabyizeye.”
Uyu muyobozi ashimangira ko urugomero rw’amazi rwa Muvumba ruzanaba igisubizo ku borozi bo muri aka karere bajyaga babura amazi yo kuhira cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, bityo bikagira ingaruka ku mukamo.
Ati “Uyu mushinga urasubiza ikibazo cy’amazi cyari kituremerereye. Kuba amazi azagera no mu nzuri ni inkuru nziza ku borozi bo muri aka Karere.”
Impamvu uyu mushinga wadindiye harimo impamvu z’amikoro y’Igihugu n’ibyari bitaranozwa n’umuterankunga, AFDB.
Ikindi ni inyigo yawo nayo yatwaye igihe kimwe no kubanza kwishyura abaturage bose ingurane ikwiye kugira ngo uzatangire gukora ntawe ufitiwe umwenda nk’uko Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, kibitangaza.
Kivuga ko abaturage bose bari bafite imitungo ahagomba gukorerwa uyu mushinga bamaze guhabwa ingurane ikwiye ndetse no gusiza aho umushinga uzakorerwa hakaba haratangiye gutunganywa na Kompanyi ya Sinohydro Cooperation y’Abashinwa.
Hari ibyahindutse
Uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika amazi angana na metero kibe miliyoni 55, rukanatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati imwe (1MW) nyamara inyigo ya mbere rwaragombaga gutanga KW 740. Ruzuhira kandi imyaka ku buso bungana na ha 9,000, inyigo ya mbere zari hegitari 10,000.
Gukwirakwiza amazi meza mu ngo bizakorerwa mu Mirenge irindwi (7) yo mu Karere ka Nyagatare aho bazajya babona metero kibe 50.000 ku munsi.
Ohereza igitekerezo
|