Nyagatare: Uruganda rwa kawunga rwitezweho izamuka ry’igiciro cy’ibigori

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi mu Karere ka Nyagatare, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko uruganda rwa kawunga rurimo kubakwa muri ako karere nirutangira gukora igiciro cy’ibigori kizazamuka.

Uru ruganda ngo ruzatuma igiciro cy'ibigori kizamuka abahinzi babyungukiremo
Uru ruganda ngo ruzatuma igiciro cy’ibigori kizamuka abahinzi babyungukiremo

Nyagatare Maize Processing Company Ltd, Ni uruganda rwo gutunganya ifu y’ibigori rwagombaga kuba rwaruzuye mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, ariko bikomwa mu nkokora n’itinda ry’ibikoresho byaturukaga mu bushinwa, kubera ingaruka za COVID-19.

Icyakora imashini zamaze kuhagera ndetse zirimo gushyirwamo kugira ngo mu gihe kitarenze amezi abiri rube rwatangiye gukora.

Twizeyimana avuga ko barutezeho byinshi birimo n’isoko ry’umusaruro wabo ndetse n’igiciro cyiza ku muhinzi.

Agira ati "Ubundi isoko ryacu ni i Kigali gusa niyo mpamvu kubera ubuto bwaryo, hari abahinzi bagurirwa kuri macye. Ubwo isoko ryagutse nta gushidikanya ko umuhinzi azabyungukiramo cyane ku giciro".

Uwo muyobozi yongeraho ko ikindi bazungukiramo ari ukubona ibiryo by’amatungo kuko abahinzi benshi banakora ubworozi.

Uruganda rwa kawunga rwa Nyagatare ruhuriweho na kompanyi ya Joint Venture Nyagatare ndetse n’abahinzi, rukazuzura rutwaye Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 829, rukagira ubushobozi bwo gukora toni 30 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka