Nyagatare: Uruganda rw’amata y’ifu ruraba rwuzuye muri Nzeri 2022

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko kubaka uruganda rw’amata y’ifu bizatangirana na Nzeli uyu mwaka, imirimo igasozwa muri Nzeli 2022.

Mu kiganiro ku iterambere ry’ubworozi yagiriye kuri Radio y’Abaturage ya Nyagatare, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amata y’ifu izamara umwaka umwe uhereye muri Nzeli uyu mwaka.

Yagize ati “Twatinzeho gato kubera kubanza kwimura abaturage bari batuye mu cyanya cyagenewe inganda ahitwa Rutaraka. Intara n’akarere twarafatanyije abaturage barimuwe, kubaka biratangirana n’ukwezi gutaha bikorwe mu mwaka umwe, Nzeli 2022 ruzaba rwabonetse”.

Avuga ko kubona uruganda no kubona amata arujyamo ari ikindi, ari yo mpamvu ubu ngo hatangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira aborozi gukorera inzuri zabo neza no korora inka zitanga umukamo.

Avuga ko abatazakorera inzuri zabo bazazamburwa zigahabwa abashoboye kuzikoresha neza.

Ati “Mu isuzuma ririmo gukorwa mu turere tune, abo tuzasanga inzuri zabo batarazikoze, twarababwiye, twarabigishije abatabikora tuzazibaka. Leta izazibaka rwose izihe undi ushoboye kubikora muri ubwo buryo”.

Guverineri Gasana avuga ko bashobora kuzihanganira umworozi kugenda ahindura inka buhoro buhoro, ariko ibyo kudakorera inzuri batazabyihanganira.

Avuga kandi ko inzuri zigomba gukoreshwa icyo zagenewe, abantu birinda kuzihindura ubuhinzi ariko na none bashobora guhinga 30% by’ingano yarwo, na bwo harimo ahagenewe ubwatsi bw’amatungo.

Ati “30% ni igice kimwe ahandi ni ukorora, ariko no korora ushobora guhinga ubwatsi bwongera umukamo. Niba mfite hegitari 10, eshatu nkazihinga bisanzwe, hagasigara zirindwi, eshatu nkazihinga ubwatsi bwa corolisi Guyana n’ubundi ahandi nkahasigira aho zigendagenda, zikora siporo nta kibazo kirimo.”

Uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira no gutunganya litiro 500,000 ku munsi, rukazuzura rutwaye Miliyari 19 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka