Nyagatare: Uruganda rukora amakaro akunzwe cyane rurateganya kugabanya ibiciro
Ubuyobozi bw’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare (East African Granite Industries/EAGI), bwabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko bugiye guhindura ingano n’ibiciro by’amakaro bakoraga kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ni bimwe mu byo bagarutseho ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, ubwo basurwaga na Minisitiri w’Intebe, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Akigera muri urwo ruganda Minisitiri w’Intebe Dr. Nsenguyumva yabanje gusobanurirwa imikorere y’uruganda, abwirwa ko isoko ryabo rinini riri imbere mu gihugu, kandi ko bafite ubushobozi bwo gukora meterokare 930 ku munsi, nubwo kugeza uyu munsi batarashobora kuzigezaho kuko bari ku kigero cya 48%.
Umuyobozi w’uru ruganda Francis Kweli, yabwiye Minisitiri w’Intebe ko bateganya kongera ingano y’ibyo bakora mbere y’uko uyu mwaka urangira ku buryo bagera ku bushobozi bwo kuba bakora nibura metero kare 1945 ku munsi.

Ati “Ubu turi kuri 480 ariko duteganya ko uyu mwaka utararangira tuzaba turi nibura kuri 90% bya 930, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha tukaba turi ku 1945.”
Umuyobozi w’uruganda rw’amakaro yavuze ko mubyo bagerageza gukora bashaka kurushaho kugira udushya bagahindura imikorere y’uko bari basanzwe bakora kugira ngo bashobora guhangana ku isoko.
Ati “Twakoraga amakaro asa nkaho aremereye cyane, afite uburemere burenze cyane, ku buryo nk’inzu ifite amagorofa 30 abubatsi ugasanga baratinya gushyiraho icyo kintu kiremereye kuko gishobora kongera uburemere. Mu mashini turimo kugura zamaze no kuhagera, turashaka kugabanya uburemere nibura tukava kuri minimetero 20 tukajya kuri 12.”

Arongera ati “Uko tugabanya uburemere ni nako tuzagabanya n’ibiciro kuko igiciro cyabigendagaho kigabanuka kandi tugakora byinshi ariko noneho bikunzwe na benshi. Ntabwo twabashaga guhangana ku isoko n’ayinjira cyane cyane kubera ibiciro, ariko noneho n’umwihariko w’abubatsi muri rusange ukabona bafite ikibazo kuko biraremereye cyane.”
Nta bibazo byinshi bidasanzwe bagaragarije Minisitiri w’Intebe uretse nk’icy’umuriro bavuga ko kimaze igihe kinini.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yabasabye ko ibibazo bicye bagaragaje by’umuriro n’imashini nibimara gukemuka bazakora bakageza ku kigero cya 100% by’ubushobozi bw’ibyo bagomba gukora.
Yagize ati “Ibyo mufite mubanze mubikoreshe neza, kandi mubikore 100%, noneho mutekereze ibindi. Ariko bizaba ikibazo kuba mufite imashini n’ibindi bisabwa, umuntu akava mu Bushinwa akaza mugahangana ku isoko.”

Uru ruganda rukoresha abakozi 100 barimo 96 bafite akazi gahoraho mu ruganda, 10% muri bo bakora ibijyanye n’ubucukuzi, abagera kuri 40% bakora indi mirimo yo mu ruganda irimo gukata amabuye, kuyasiga amarangi n’ibindi.
Mu 2012, ni bwo u Rwanda rwungutse uruganda rwa EAGI ruba urwa mbere rukora amakaro yifashishwa mu bwubatsi, rwatumye ruva ku kuyatumiza muri Tanzania na Kenya ku giciro gihenze cyane.
Tariki ya 6 Nyakanga 2012 nibwo rwatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe yagize ati “Abakora hano bakwiye kumenyera no gukora nijoro bakajya ibihe, bagasimburana uruganda rugakora amasaha 24 kuri 24. Isoko ryabaye rinini, ibintu bigomba guhinduka, imikorere n’imyumvire nabyo bigahinduka".





Amafoto yafotowe na: Eric Ruzindana.Reba yose hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|