Nyagatare: Urubyiruko 180 rwiyemeje kuba abatoza b’izindi ntore

Urubyiruko rugera ku 180 rwasoje amasomo y’Itorero mu Karere ka Nyagatare, rwiyemeje kuba abatoza b’izindi ntore mu tugari no mu n’imidugudu yabo, nyuma y’itorero ryaberaga mu Murenge wa Matimba.

Iyi gahunda ikazunganira itorero ry’Igihugu aho riteganya kumanura amatorero mu nzego z’utugari n’Imidugudu, kugira ngo buri Munyrwanda abe intore kandi asobanukirwe n’ibigomba kumuranga nk’indangagaciro zibanze za Kinyarwanda.

Uretse amasomo y’Uburere mboneragihugu banigishijwe n’uburyo bunyuranye bwo kwiteza imbere, nk’uko byasobanuwe na William Ntidendereza umuyobozi wungirije wa Task force y’Itorero ry’Igihugu.

Banigishijwe kandi ikigomba kuranga Umunyarwanda nyawe, kuko bidahagije kwivana mu bukene utazi indangagaciro zagombye kumuranga mu buzima bwa buri munsi nk’Umunyarwanda wuzuye unakwiye kwitwa iryo zina.

Colletha Mukandori, umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yatangaje ko imihigo urwo rubyiruko rwihaye idatandukanye niya Minisiteri y’Urubyiruko cyane ko yibanda ku kutagira akazi na kamwe basuzugura hagamijwe kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Robert Mugabe, umwe mu bari mu itorero, yatangaje ko bizeye ko nibazafatanya n’ubuyobozi bw’ibanze bazabasha kugera kuri iyi mihigo bihaye.

Bimwe mu bikorwa bindi uru rubyiruko rwakoze, harimo gusana ibikorwa remezo aho basibuye imiyoboro y’amazi ku muhanda ufiteibirometero bine, basana amazu atatu y’abatishoboye, banashakira matera zo kuryamaho imiryango itatu itishoboye yo muri Nyabwishogwezi.

Uru rubyiruko rugizwe n’abakobwa 43 n’abahungu 137, baturutse mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare. Ayo masomo y’itorero ry’urubyiruko rwacikirije amashuri yateguwe n’Itorero ry’Igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka