Nyagatare: Umuyobozi w’umudugudu utarangwamo icyaha yahawe inka

Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.

Teya Mukakarisa, Umuyobozi w'umudugudu wa No way utarangwamo icyaha
Teya Mukakarisa, Umuyobozi w’umudugudu wa No way utarangwamo icyaha

Teya Mukakarisa, yatangiye kuyobora umudugudu wa Kagera mu mwaka wa 2015 ari indiri y’ibiyobyabwenge ndetse abawutuye benshi ari abasinzi kubera guturana n’umugezi w’Akagera, abafutuzi bakoresha bavana ibiyobyabwenge muri Uganda ndetse na Tanzaniya.

Avuga ko agitangira kuwuyobora yashakishije uburyo akundana n’abayoborwa ku buryo ibyo ababwiye babyumva neza kandi bakabishyira mu bikorwa.

Mu bibazo umudugudu wari ufite bikomeye hari icy’ubwiherero butujuje ibisabwa, ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi.

Ati “Jye nabanje gukunda abaturage bangiriye icyizere cyo kubayobora na bo banyiyumvamo turafatanya. Imisarane yari ibice umuntu ajyamo ariko ukabona asa n’uri ku gasozi, twarayubatse birarangira, dukurikizaho guca ibiyobyabwenge n’ababizana turabihanangiriza, ubu turatekanye rwose nta kiyobyabwenge wabonamo”.

Mukakarisa avuga ko umuntu wa mbere akigaragarwaho indwara ya Covid-19, yihutiye gushyiraho abamufasha kugira ngo itagera mu mudugudu wabo, kuko utuwe n’abantu benshi bakuze kandi ibagiraho ingaruka cyane.

Agira ati “Umuhinde wa mbere akigaragarwaho Covid-19 ku butaka bw’u Rwanda, nahise nshyiraho urubyiruko rumfasha ku buryo nta muntu wapfaga kwinjira uko abonye, dore ko n’abava muri Uganda kugera mu mudugudu wacu byoroshye kuko twegereye umupaka. Kugeza uyu munsi nta muntu uragaragarwaho iyi ndwara mu mudugudu wacu kandi turapimwa kenshi”.

Mukakarisa n’abandi bakuru b’imidugudu ya Nyakibanda akagari ka Gikagati Umurenge wa Karama, ndetse n’uw’umudugudu wa Gahama Akagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe, bahawe inka z’ubumanzi kubera ubudashyikirwa.

Mukakarisa avuga ko inka yahawe itazatera ishyari abaturage be kuko bakibimenya ahubwo bamufashije kuyubakira ikiraro.

Avuga ko nibyara abana babo mu mudugudu bazanywa amata ndetse ngo azanafata iyikomokaho ayoroze umudugudu.

Inka ya Mukakarisa yayihaye izina ry’inkomezamihigo bivuze ko atazadohoka ku mihigo, ahubwo azarushaho gukora ibyiza.

Umudugudu wa “No way”, uretse kuba utarangwamo icyaha, abaturage barafatanyije biyubakira ibiro byawo ku buryo ukeneye umuyobozi wawo amusanga mu biro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko inka z’ubumanzi zahawe aba bakuru b’imidugudu ari uburyo bwo kubatera akanyabugabo kugira ngo barusheho gukora, gushimira abaturage bafatanyije na we no guhesha agaciro umurimo uba wakozwe.

Hari n'abandi bashimiwe bahabwa inka
Hari n’abandi bashimiwe bahabwa inka

Yasabye ko icyo gikorwa cyo gushimira abayobozi bakorera ku bwitange kitagarukira aho, ahubwo cyazakomeza ariko by’umwihariko icyo kurinda imipaka no kugira imidugudu itarangwamo icyaha kikazagezwa mu gihugu cyose.

Yagize ati “Izi gahunda zigaragara mu ntara y’Iburasirazuba ari izijyanye n’imiyoborere, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, kugira umudugudu utarangwamo icyaha n’izi gahunda zo kubungabunga imipaka no kurinda ibyambu ziba zikwiye kugera mu ntara zose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka