Nyagatare: Umuyobozi afunzwe akekwaho gusambanya umwana akanamutera inda
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyabweshongwezi ya kabiri, Akagari ka Nyabweshongwezi, Umurenge wa Matimba, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Matimba akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 akanamutera inda.
Sebatware Philemon w’imyaka 45 y’amavuko, ni we ukekwaho iki cyaha yakoze mu bihe bitanduknaye nk’uko byemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu kiganiro yagiranye na Muhaziyacu, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko Sebatware yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023.
Yavuze ko ukekwaho icyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Matimba, mu gihe iperereza rigikomeje naho uwahohotewe akaba arimo kwitabwaho muri Isange One Stop Center ya Gahini.
Aramutse ahamijwe n’urukiko iki cyaha cyo gusambanya umwana, Sebatware yahanishwa ingingo ya 04 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana urengeje imyaka 14 ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
RIB ikaba ikomeza gukangurira abantu kujya batangira amakuru ku gihe, niba hari aho bazi umwana wahohotewe.
Ohereza igitekerezo
|
uwomugabo nahamwa nicyaha akatirwe urumukwiy