Nyagatare: Umuturage afunzwe ashinjwa kwanga gusaranganya ubutaka

Niyigira Fred utuye mu Mudugudu wa Mwendo mu Kagari ka Nyarupfibire mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare ashinjwa kwanga gusaranganya ubutaka.

Mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko Niyigira afungiwe kwanga gusaranganya ubutaka n’abandi baturage, abo mu muryango we bashinja inzego z’ubuyoboyobozi gushaka kumuhuguza ubutaka bwe dore ko banavuga ko banabifitiye ibyangombwa.

Niyigira Fred ni umwe mu mpunzi ziherutse gutaha zirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya akaba yaratahukanye inka nyishi dore ko bavuga ko zageraga muri 400.

Umugore wa Niyigira avuga ko bamaze kugera mu Rwanda ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bukabona umubare w’inka afite bamusabye kugurishamo zimwe akagura ubutaka bwo kuzororeramo. Ibi ngo ni ko yaje kubigenza maze agura ubutaka bugera kuri hegitari 26 n’uwitwa Mperimandwa zisanga aho yari yarahawe ku buryo yahise agira ahagera muri hegitari 36.

Nyuma ngo ubuyobozi bwaje kuza bushaka gukatiraho hegitari 12 abaturage babiri barimo uwitwa Kayitare usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarupfubire ndetse ngo baza guhaho n’uwitwa Musoni akaba umuyobozi w’urubyiruko mu Karere.

Madamu Izagire Winnie agira ati “ Umugabo wanjye yagiye kumva yumva ngo inka bazirukanye aho zabaga bazanamo izindi aje na we arazirukana asaba ko niba bashaka kuzimura babanza bakamwereka aho azimurira. Aho kumwereka aho azimurira bahise bamutwara kumufunga”.

Uyu mugore akomeza avuga ko ngo bashakaga kubambura iyo sambu bavuga ko nta byangombwa by’ubutaka bahafitiye kandi mu ibarura ry’ubutaka riherutse barahabaruje bakaba bahafitiye n’icyangombwa cy’ubutaka cy’agateganyo.
Mu gihe ariko bavuga ko bahafatiye icyangombwa, amakuru dukesha Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwendo batuyemo avuga ko n’abo babuhanganiyeho na bo babubaruje bakaba babufitiye ibyangombwa.

Ku ruhande rwa Niyigira Fred bavuga ko barengana kuko bashaka kubambura ubutaka bakabuha Kayitare kandi azi neza ko babuguze dore ko ngo mu gihe babuguraga ari we wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari kandi na we akaba yarashyize umukono ku masezerano y’ubugure.

Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko ari we wahuruje inzego z’umutekano kugira ngo zikiranure aba bagabo amaze kubona hatangiye impaka za ngo turwane. Yagize ati “Naje mpuruye numva abantu batongana bashaka kurwana mpageze mbona hashobora kugwa umuntu mpita mpamagara ubuyobozi bwa Polisi ya Nyagatare.”

Kuri buri ruhande rw’abari bahanganye hari abashumba barenga bane batangiye guhana za renga nkumene. Cyakora ngo polisi ihageze yahise itwara Niyigira Fred ijya kumufunga; nk’uko Umuyobozi w’Umudugudu yakomeje abisobanura.

Uretse Niyigira Fred, ngo nyuma inzego z’umutekano zaje kugaruka zinatwara umwe mu bashumba be na we ubu akaba afunzwe. Umuyobozi w’umudugudu wa Mwendo avuga ko uwo mushumba yafunzwe azira kuba yaratutse abapolisi.

Abo mu muryango wa Niyigira Fred bavuga ko ikibazo cye atari icy’ubu kuko ngo cyageze no mu nkiko ndetse akaba yaranishinganishije kwa Minisitiri w’Intebe no kwa Perezida wa Repubulika.

Umwunganizi mu mategeko wa Niyigira Fred, Me Butare avuga ko inzego z’umutekano zamubwiye ko umukiliya we afungiwe kwigomeka ku buyobozi cyakora akaba avuga ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ubushinjacyaha buzamugezaho ku buryo butomoye icyo uwo yunganira azira.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ubuyobozi nibwo buzi ukuri kandi nabwo bwarenganya umuturage ukuri kuzamenyakana

yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ese murumva kweri harumuyobozi wakewigabiza ubutaka mw’umuturage bungana gutyo akabitinyuka nge simbyumva ,uwo muturage koko ashobora kuba yarigometse

yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

NJYE ndibaza kuki abanyamakuru bategereye abo bavuga ko batwaye ubutaka bakabaza umugore wuwufite ikibazo ese murumva yakavuze iki mujye mwibaza namwe

yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

mubyukuri njye ndabivuga nkumuturage wo murako kagari ubizi neza abo baturagye bahawe ubutaka barimaze kwamburwa ubwo bari bafite,umwe we n’Umuryango we wambuwe50ha hashyirwa igikorwa cya leta cyon guhinga umuceri arabyacyri,undi yambuwe we n’Umuryango we 100ha bahasaranganya abaturage asigarana icumi bazituzamo abahinzi bamugaranira ahandi ariho kwa niyigira,hari harakaswe na komisiyo yo gusaranganya ,abo baturage bombi bari batunze inka kuva bambuwe aho bari borororeye hamaze gupfisha inka 10 zizungu mubyukuri nabo barababaje .ubutaka babuhawe ncommission y’akARERE KUVA MUKWA KARINDI KUMWAKA USHIZE NANUBU NIYIGIRA YARI YARANZE KUVAMO

yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

nge ndumva uwo ufunze arengana nawese aramburwa ibye n’abayobozi? akaba arinabo babukoreramo ndavuga ubutaka urumva bisobanutse?? oroye iyaba bari bari kubusaranganya abandi batishoboye batari abayobozi bo nibura babona agashahara ku kwezi? Polisi irenganure uwo muntu

kaka yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

polisi nirebe koko uliya muturage niba yaraguze imurenganure. hali abayobozi barenganya abaturage. ese nikuki ubwo butaka bashaka kubuha abayobozi? nukuvuga ko alibo bafite ikibazo haliya Inyarupfubire cyangwa nuko aribo bafite imbaraga

abou yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Abo bayobozi se bakwishakiye ahabo batagombye gufata ku ngufu?
Birababaje.

Kiriku yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Birababaje niba hari abayobozi barenganya
rubanda rugufi bitwaje ububasha n,amanyanga!
Police nikore iperereza ryimbitse maze.
Hegitari 12 ntabwo bazimwambura nyo nuko ari abayobozi
ari bo ahubwo bakwiye kumurengera mu kababaro afite!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka