Nyagatare: Umuryango w’abantu 5 ufunzwe uzira kwambuka umupaka nta byangombwa
Umuryango w’abantu batanu ugizwe n’umugabo, umugore n’abana batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Rwamiyaga mu karere ka Nyagatare kuva tariki 19/03/2012 nyuma yo gufatwa bagerageza kwinjira muri Tanzaniya nta byangombwa by’inzira bafite.
Didas Gakwandi, Gotheni Kankindi n’abana babo: Fred Nsengiyumva, Penzi Kemirembe na Katurebe bafatiwe ahantu hitwa Karushuga bagerageza kwambuka mu gihugu cya Tanzaniya.
Gakwandi avuga ko impamvu yari itumye ava mu gihugu ari ugushaka amaramuko no kwegera abavandimwe be bari mu gihugu cya Tanzaniya. Yongeraho ko kubona ibyangombwa by’inzira bihenze.
Uwo muryango ufunzwe by’agateganyo mu gihe polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba yari acitse ubutabera; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Supt. Edward Kayitare, avuga ko kwambuka umupaka ku buryo butubahirije amategeko birasanzwe ku bantu bajya i Bugande ariko bikaba bidakunze kubaho kwambuka ujya muri Tanzaniya.
Yagize ati “Turimo gukangurira abantu ibibi byo kwambuka umupaka bitubahirije amategeko kandi tukabasaba gushaka ibyangombwa by’inzira.”
“Uburyo bwo gusaba ibyangombwa bwarorohejwe cyane ntabwo yaba impamvu yo kwitwaza kwambuka umupaka unyuze mu nzira zitazwi.” Nk’uko Umuvugizi wa Polisi abyivugira. Yongeraho ko kujya mu kindi guhugu unyuze mu nzira zitazwi ari bibi kandi zishobora kubateza ibibazo.
Umuvugizi wa Polisi asobanura ko bigorana gufasha umwenegihugu igihe yinjiye mu kindi gihugu mu nzira zitubahirije amategeko. Agasaba abantu bose kwirinda ibyo bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|