Nyagatare: Umuhigo wo kubaka ubwiherero wadindijwe n’imvura nyinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukoresha imbaraga zishoboka ku buryo bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2023, ikibazo cyo kubaka ubwiherero cyadindijwe n’imvura nyinshi kizaba cyarangiye kuko hatangiye kuboneka imicyo.

Kubaka ubwiherero byadindijwe n'imvura no kutabona isakaro
Kubaka ubwiherero byadindijwe n’imvura no kutabona isakaro

Yabitangarije mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku n’isukura, ahatanzwe amabati 623 ku miryango itishoboye yo gusakara ubwiherero n’amazu ndetse na kandagira ukarabe n’imikeka ku miryango yakiriye amarerero yo mu ngo mu Kagari ka Nyagashanga, Umurenge wa Karangazi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe kubaka ubwiherero bushya 160 ariko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye uyu muhigo utihuta kuko ubu ubumaze kubakwa bungana na 56.5% mu gihe byari biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2022 urangira uyu muhigo wagezweho 100%.

Abafite ubwiherero budasakaye bahawe amabati
Abafite ubwiherero budasakaye bahawe amabati

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye kwifashisha imicyo yabonetse, bihutishe uyu muhigo ku buryo muri Mutarama 2023, uyu muhigo uzaba warangiye.

Ati “Dufite amazu n’ubwiherero bizubakwa n’ibizasanwa. By’umwihariko ku bwiherero tugomba kubaka bushya 160, tugeze ku kigereranyo cya 56.5% ariko dufatanyije n’abafatanyabikorwa twihaye ko tugomba kubyihutisha abaturage bacu bakabona ubwiherero kandi bigomba kurangirana n’ukwezi kwa mbere tugendeye kuri uyu mucyo uhari kuko mbere twadindijwe n’imvura yaguye ikangiza amatafari yabumbwe hirya no hino mu Mirenge.”

Nkurikiyinema Anastase wo mu Mudugudu wa Kabare, avuga ko yari amaranye igihe ubwiherero butagira isakaro ku buryo byamutezaga umwanda igihe cy’imvura.

Avuga ko iki kibazo gikemutse ku buryo ubu agiye kubungabunga isuku y’umuryango we.

Abaturage bacinye akadiho bishimira ko bahawe amabati yo gusakara ubwiherero
Abaturage bacinye akadiho bishimira ko bahawe amabati yo gusakara ubwiherero

Agira ati “Byari bibangamye kuko iyo ubwiherero budasakaye usanga ibisazi ari byinshi n’utundi dusimba kandi tukava mu bwiherero tukaza mu bindi bikoresho byo mu rugo. Ubu ikibazo cy’isuku yo mu rugo kirakemutse burundu.”

Abafite ingo mbonezamikurire z’abana bato na bo bahawe kandagira ukarebe ndetse n’imikeka abana bazajya bicaraho.

Tuyisenge Honorine wo mu Mudugudu wa Bwera, avuga ko iyi kandagira ukarabe izamufasha mu kunoza isuku y’abana kuko ngo hari abajyaga baza bigaragara ko bafite isuku nke mu ntoki bikamugora kubasukura kubera ibikoresho bicye.

Kandagira ukarabe 45 ni zo zahawe abafite ingo mbonezamikurire n'ahahurira abantu benshi
Kandagira ukarabe 45 ni zo zahawe abafite ingo mbonezamikurire n’ahahurira abantu benshi

Ati “Usanga hari utwana tuza tutakarabye intoki dufite umwanda, bikangora kubakorera isuku kubera ibikoresho ntafite kandi uretse kubakira iwanjye ngomba no gushaka uburyo bagomba kuba bafite isuku ku mubiri wabo.”

Iki gikorwa cyo guha abaturage batishoboye isakaro ku bwiherero ndetse n’amazu kimwe no gutanga ibikoresho by’isuku, biri muri gahunda y’Intara y’Iburasirazuba ifatanyamo na Polisi y’Igihugu y’ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku n’umutekano.

Abana mu ngo mbonezamikurire bahawe ifunguro ririmo intungamubiri
Abana mu ngo mbonezamikurire bahawe ifunguro ririmo intungamubiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka