Nyagatare: Umugore yishimiye kubona umugabo we yatabarizaga akeka ko yacurujwe hanze y’Igihugu

Nirere Adoline wo mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ari mu byishimo nyuma yo kongera kubona umugabo we Dusengimana Thimothy nyuma y’ukwezi atamuca iryera, agakeka ko yaba yaracurujwe mu mahanga ashukishijwe akazi keza.

Yishimye kongera kubona umugabo we
Yishimye kongera kubona umugabo we

Ku wa 04 Ukuboza 2023, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwari mu bukangurambaga ku gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu Karere ka Nyagatare, nibwo Nirere Adoline, yatakambiye uru rwego arusaba kumufasha kubona no kugarura mu Gihugu umugabo we, wagiye hanze yizejwe akazi gashyushye nyamara nyuma ngo akaza gutakambira umuryango ko amerewe nabi.

Icyo gihe Nirere, yavugaga ko hari umugore utuye muri Malawi wajyaga avugana n’umugabo we kuri telefone mu buryo bwa WatsApp, ndetse uyu ngo akaba ari we wamusabye gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka, akaza akamuha akazi akajya amuhemba amafaranga atubutse.

Yagize ati “Uwo mugore yajyaga amuhamagara kuri WatsApp, akamwereka ibyiza by’ahantu ari n’imodoka afite akayimwereka, amusaba gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka noneho akamusangayo akayimutwarira, akajya amuhemba 400,000Frw bya buri kwezi.”

Tariki 19 Ukuboza 2023, Nirere nibwo yongeye kubona umugabo we. Ashimira Imana kuba yaramugaruye ari muzima ndetse akavuga ko impamvu yamuteye gutanga ikirego, ari uko yari amuhangayikiye dore ko yari yaramubwiye ko aho ari atameze neza, byongeye akaba yaragiye atamumenyesheje aho agiye.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo yambwije ukuri, ntabwo yanyeruriye kuko nagiye guhuruza ambwira ko ari Tanzaniya ariho yafungiwe, we aho ari ntabwo yigeze ambwira ngo nagezeyo ndi amahoro. Duherukana ambwira ko afite ikibazo ashaka kugaruka kandi bisaba amafaranga 65,000 ngo abashe kuhikura.”

Dusengimana Thimothy, avuga ko ajya kugenda yabanje kubiganiraho n’umugore we ndetse n’ababyeyi be, ku buryo yabasigiye na moto yatwaraga.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2023, nibwo yavuye mu Rwanda yerekeza mu Gihugu cya Malawi gukorerayo akazi ko gutwara imodoka, kuko hari abantu bari bamenyanye kandi bari bamaze kukamushakira.

Avuga ko ibyabaye na we byamutunguye, kuko yari afite ibyangombwa byuzuye byongeye akaba nta n’ikibazo yigeze agira mu nzira.

Yagize ati “Wa mugabo we sinabona uko nabyita, kuko nagiye abizi twabiganiriye, ndibuka maze no kurira imodoka twaravuganye iminota 48. Urugendo rwanjye rwarampiriye kuko nta wambangamiye mu muhanda. Nari mfite pasiporo ndetse na viza.”

Avuga ko akimenya ko umugore we ahangayitse ku buryo yiyambaje inzego z’ubuyobozi ngo zimufashe kumushakisha, yahisemo kugaruka mu Gihugu ndetse ajya no kwiyereka RIB, kugira ngo batazamushakisha nk’uwacurujwe hanze y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka