Nyagatare: Umugabo yamennye ibirahure by’imodoka ebyiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023, umugabo utaramenyekana umwirondoro we, yamenaguye ibirahure by’imodoka ebyiri zitwara abagenzi akoresheje amabuye ariko nta mugenzi wakomeretse, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mutwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega Akagari ka Ryabega, Umurenge wa Karangazi ku muhanda ugana mu Murenge wa Katabagemu, hafi n’uruganda rw’umuceri.

Umuturage wahageze ibi biba yabwiye Kigali Today ko umuntu yazindukiye mu muhanda imodoka ije yose ayitera amabuye, kugeza aho agize izo yangiza.

Ati “Umuntu yazindutse yiha umuhanda ngo yashakaga imodoka imugonga atangira kuzitera amabuye kuko yabuze imugonga, ariko umurebye mu maso ubona adafite uburwayi bwo mu mutwe ahubwo ni nk’umuntu washatse gukora agashya gusa.”

Avuga ko n’ubwo na we ari umuturage wa Ryabega, ariko atabashije kumenya uwo muntu kuko ngo ari ubwa mbere yari amubonye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ayo makuru ariyo kuko uwo mugabo yamennye ibirahure by’imodoka ebyiri za kompani zitwara abagenzi, iya Ruhire ndetse n’iya International.

Avuga ko mu makuru y’ibanze bamenye ariko, uwo muntu ngo yari asanzwe nta kibazo afite cy’uburwayi, kuko yari yubatse urugo rwe ndetse ngo akaba n’umucuruzi w’imyaka.

Agira ati “Yemennye ibirahure by’imbere by’imodoka ya Ruhire na International ariko nta mugenzi wakomeretse, ikigaragara ntameze neza mu mutwe kuko arimo kuvuga amagambo aterekeranye ngo yaraye mu gishanga, yagize gute, ubona ko ashobora kuba yagize ikibazo cyo mu mutwe.”

Avuga ko bikomeje Urwego rw’Ubugenzacyaha bwamujyana kwa muganga kugira ngo harebwe ko adafite ikibazo mu mutwe.

Umugore we yahise atumizwa kugira ngo agire amakuru atanga ku mugabo we bityo n’abakora iperereza babone icyo bashingiraho.

Baramutse basanze nta kibazo cy’uburwayi afite yasabwa kwishyura ibyangiritse mugihe bakimusangana ba nyiri modoka bakirwanaho bagakoresha imodoka zabo.

Uyu mugabo utaramenyekana neza umwirondoro, agifatwa hasuzumwe ko nta biyobyabwenge yafashe cyangwa inzoga ariko ngo basanze muri ibyo byose nta na kimwe yakoresheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka