Nyagatare: Umubyeyi w’umwana warumwe n’igitera arasaba gufashwa

Mukagasana Violet, umubyeyi wa Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera arasaba Leta ubushobozi bwo kuvuza umwana we kuko atishoboye.

Umuryango w’uyu mwana utuye mu mudugudu wa Akayange, Akagari ka Ndama umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Niyomugabo Alphonse w’imyaka 13 y’amavuko yarumwe n’igitera mu gitondo cyo kuwa 12 Nzeri 2019.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga uko ngo Niyomugabo yahuye n’igitera ari kumwe n’imbwa arazigishumuriza zirakirukankana, nyuma kigize umujinya kiragaruka imbwa zirahunga kiba ari we gifata kiramuruma kugeza abaturage bakimwiciye hejuru cyanze kumurekura.

Nk’uko bitanganzwa na nyina umubyara, uyu mwana igitera cyamuriye arimo kumusanga mu murima aho yahingaga mu masa saa tatu z’igitondo.

Ati “Umwana yansangaga aho nahingaga kimufatira mu gihuru cyari hafi y’umurima nuko abahinzi bari hafi aho baratabara basanga kimuri hejuru kimutemagura, amagufa cyayamazemo urebye yaramugaye rwose ntazakira.”

Mukagasana avuga ko nta bushobozi afite bwo kuvuza umuhungu we akifuza ko ubuyobozi bwamugoboka.

Agira ati “Urumva aho ngenda hose nta bushobozi ndi umukene, bamwitaho bakamuvuza kandi na nyuma yabaho bakamushakira uko azabaho kuko buriya ntacyo azimarira bamuha nk’impozamarira.”

Nyamara mu gace batuyemo ngo nta bitera bihaba ndetse ngo nta n’ubwo byahaherukaga.

Avuga ko ubundi biza biturutse muri Pariki ya Akagera bije kona imyaka irimo ibigori, ibijumba, imyumbati n’amadegede.

Ngoga Thelesphore umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) ushinzwe kubungabunga Pariki z’igihugu, avuga ko ikigega cyihariye cy’ingoboka ku byangijwe n’inyamaswa cyangwa impanuka, kirimo gukurikirana Niyomugabo Alphonse.

Asaba abaturage kwirinda gusagarira inyamanswa, kandi bakajya bagaragaza aho ziteza ikibazo.

Ati “Yarayendereje iramuruma gusa inyamanswa bisaba kuzitondera, kutazikinisha, kutazendereza no kugaragaza aho bigaragara ko zishobora gutera ibibazo.”

Kugeza ubu, Niyomugabo Alphonse arwariye mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Niyihangane imana imufashe cimira Mr gasana amakuru atugezaho

MANZI yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Leta nimuvuze yinjiza menshi ava mu bukerarugendo rwose

Prohete yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Nibyago kabisa ! turagushimira Mr. Gasana amakuru utugezaho burigihe yo muri ako Karere !

Nz. Didace yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Yooo!!!!!! Birababaje, umwana w’imyaka 13, umujyambere; Niba muvuze rwose. Nibiba ngombwa bamujyane kumuvuriza hanze. Iyo gihera ku mutwe kiba cyaramurangije. Sinarinze ko ibitera bishobora kurya abantu.

GGG yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka