Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Murasangwe Jean Damascene wo mu murenge wa Katabagemu avuga ko yubatse inzu ya miliyoni 35 agura na hegitari 11 z’ubutaka kubera FPR Inkotanyi.

Murasangwe atanga ubuhamya bw'aho FPR Inkotanyi yamukuye
Murasangwe atanga ubuhamya bw’aho FPR Inkotanyi yamukuye

Murasangwe yaje mu karere ka Nyagatare ashakisha imibereho, aza guhabwa hegitari 2 n’ubuyobozi, atangira kuzihinga ibigori yasimburanyaga n’ibishyimbo ku buryo bwa kijyambere.

Yemeza ko umusaruro yakuyemo yaguriyeho izindi hegitari 11 ziba 13 ubu akaba akoreramo ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Ati “ Nahingaga kijyambere, nkuramo amafaranga naguze ubundi butaka, nororeramo inka n’andi matungo magufi, umusaruro nakuyemo, nawubatsemo inzu ya miliyoni 35Frw, byose ni FPR kuko naje nkennye cyane.”

Mukaperezida avuga ko FPR yamukuye mu bwigunge bw'ubupfakazi
Mukaperezida avuga ko FPR yamukuye mu bwigunge bw’ubupfakazi

Mukaperezida Belancille ni umupfakazi w’imyaka 61 avuga ko mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, yari abayeho nabi kuko yabaga muri nyakatsi, akennye cyane ariko ubu akaba ameze neza.

Agira ati “ Naratekaga ibiryo bikajyamo ibisimba bituruka mu birere nari nsakaje inzu, ariko ubu mba mu ibati, abakecuru tuba mu matsinda, Sacco yaduhaye amafaranga twiteza imbere, ndiyambika abana bariga.”

Yemeza ko FPR yatumye agera ku ikoranabuhanga kuko koherereza abana amafaranga akoresha telefone akanavugana n’uwo ashaka atarinze gukora urugendo.

Kaboneka Francis komiseri mu muryango FPR Inkotanyi avuga ko kugira ngo iterambere rikomeze ari uko abantu bose batora FPR kugira ngo bafashe perezida kugeza ku baturage ibyo yabemereye yiyamamaza.

Imbaga y'abaturage baje gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR
Imbaga y’abaturage baje gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR

Yemeza ko gutora FPR ari ugutora imibereho myiza, iterambere n’ibindi bigamije gufasha umunyarwanda kubaho neza kuko ariyo ntego zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka