Nyagatare: Ubukene butuma abaturage ba Kirebe bakoresha amazi mabi kandi barahawe ameza

Abaturage bo mu kagari ka Kirebe mu murenge wa Rwimiyanga baratangaza ko kubera ibiciro by’amazi biri hejuru, bakivoma amazi yo mu mariba y’inka mu gihe hashize igihe kirenga imyaka igera muri ine bahawe ivomo ry’amazi meza.

Ijerekani y’amazi kuri iryo vomo ryatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 27 igura amafaranga 20. Bamwe muri abo baturage bavuga ko ayo mazi ahenze ugereranyije n’ubushobozi bwabo.

Umwe muri bo agira ati “Ko bavuga ngo muri za Kigali ngo EWSA yagabanyije amazi. Niba ngo ijerekani ari icumi, niba ari cumi n’atanu…..natwe bakwiye kutugabanyiriza! Erega abaturage barakennye!”.

Abo baturage bakavuga ko ihenda ry’ayo mazi ari ryo rituma bayoboka ibishanga n’amariba y’inka kuko ngo bitaborohera kubona amafaranga yo kuyagura.

Kabatesi Justin, ushinzwe ivomo rya Kirebe, avuga ko abaturage bagikoresha amazi y’ibishanga kubera ko ari yo bamenyereye.

Agira ati “Ndabigisha ariko bakanga bagakomeza gukoresha amazi y’ibishanga kuko ari yo bamenyereye. Umuntu amanukana igare akazamukana amajerekani abiri. Cyakora bagenda babyumva buhoro buhoro ku buryo batangiye kuza.”

Aba baturage ariko ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bijyanye n’ibiciro by’amazi. Byamukama James, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirebe ariko hakaba hashize iminsi mike yimuriwe mu kandi Kagari avuga ko akurikije imibereho y’abaturiye iryo vomero amafaranga makumyabiri atari menshi ku ejerekani.

Mu gihe abaturage barira ariko, ayo mazi ngo hari abo yagiriye akamaro gakomeye. Kobusingye Yvonne, umuvuzi w’amatungo ukorera ku ikusanyirizo ry’amata rya Kirebe, avuga ko nyuma yo kubona amazi meza byongerereye ubwiza amata yabo.

Bahawe amazi meza ariko bakomeje gukoresha amazi y'ibinamba ngo kuko nta bushobozi kugura ameza bafite.
Bahawe amazi meza ariko bakomeje gukoresha amazi y’ibinamba ngo kuko nta bushobozi kugura ameza bafite.

Agira ati “Ubu dufite ubuziranenge bw’amata buturuka ku kuba dukoresha amazi meza.” Kobusingye akomeza avuga ko ubundi kugira ngo babone amazi meza byabasabaga kujya kuyakura mu mujyi wa Nyagatare, none ubu banazigama amafaranga bakoreshaga bajya kuvoma.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bwo buvuga ko bwegereje abaturage amazi meza bugamije kurwanya indwara zikomoka ku mwanda uterwa no gukoresha amazi mabi.

Munyangabo Célestin,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, asaba abaturage kureka gukomeza gukoresha amazi mabi bareba ameza bakumva ko gukoresha amazi meza ari ukubungabunga ubuzima bwabo.

Abakozi ba EWSA ishami rya Nyagatare bavuga ko kugeza amazi meza muri uwo murenge bitari ubucuruzi ahubwo ari ukubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Nsabimana Edson, umukozi ushinzwe ishami ry’amazi muri EWSA mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, agira ati “Wabonaga bibabaje kubona inka ita amase mu mazi umuturage hepfo na we arimo ayavoma”.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka