Nyagatare: Santere yose yafungiwe ubucuruzi kubera EBM
Abacururiza muri Santere y’ubucuruzi ya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bamaze iminsi itatu bafungiwe ubucuruzi bwabo kubera kutagira imashini itanga inyemezabwishyu ya EBM, ibintu byateye igihombo kuri benshi cyane abacuruza ibisaza vuba.
Muteteri Annet ucuruza imigati na Yoghurt avuga ko aribwo yari agitangira ubu bucuruzi ari nayo mpamvu atigeze atunga iyi mashini.
Avuga ko akimara gufungirwa ubucuruzi yagiye kuyisaba ndetse aranayihabwa ariko kubera ko ataramenya kuyikoresha banga kumufungurira ubucuruzi bwe ku buryo bimwe mu bicuruzwa byamaze kwangirika.
Ati “Bamfungiye kuwa kabiri sinari mpari nari kwa muganga ariko kuwa gatatu niriwe Nyagatare barayimpa ibintu byatumye ngura telefone ya 115,000 ariko n’ubwo nayibonye banze kunkingurira kuko ngo ntazi kuyikoresha.”
Daniel Ntamukunzi avuga ko batanga gutanga inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM ariko nanone batunguwe no kubafungira ubucuruzi bwabo kandi hatarabanje kubaho ubukangurambaga.
Ikindi avuga ko kuba baramaze kuzigura bakabaye bafungurirwa ubucuruzi ndetse bakanahabwa amahugurwa ku ikoreshwa ry’iyi mashini kuko benshi batize n’abize bakaba batabyiyigisha kuko bashobora kubikoreramo amakosa.
Agira ati “Badufungurire kuko twatangiye kujya mu bihombo, EBM turazifite ariko nanone bakwiye no kuduha umwanya wo kuziga, bafite abakozi bakwiye kuza bakatwigisha kuko ibintu by’ikoranabuhanga wanakoreramo amakosa.”
Aba bacuruzi bavuga ko gufungirwa ubucuruzi bigiye kubagiraho ingaruka kuko ariho bakura amafaranga abatungira imiryango, kwigisha abana n’ibindi bikenerwa mu buzima busanzwe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Karere ka Nyagatare, Rutayisire Alexandre, avuga ko abacuruzi bose bari bafungiwe bafunguriwe ubucuruzi bwabo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2024.
Yagize ati “Baraye bafunguriwe bose imodoka yacu yariyo nimugoroba bafungurira abantu, baraje rwose wasanga batari bahari barababuze ariko barahageze baza gufungura umugoroba wose.”
Rutayisire ntiyifuje ko dukomeza kuvugana ahubwo yaduhaye umukozi mugenzi we wagiye mu gikorwa cyo gufunga aya mazu y’ubucuruzi wahise abwira umunyamakuru ko abatafunguriwe ubucuruzi bwabo byatewe n’uko bashatse ikoranabuhanga rya EBM mu buryo bw’uburiganya ndetse n’abari batarabona iri koranabuhanga.
Umwe mu bahagarariye abikorera mu Murenge wa Rwimiyaga, Gashugi Cassim, avuga ko n’ubwo habayeho uburangare abacuruzi ntibitabire gukoresha EBM ariko nanone Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro nacyo kitigeze gikangurira abacuruzi kuyikoresha.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahhaa!! Birakaze kbs nogucuruza bodaboda nabyo ngo nugutanga EBM Aha birakaze .
SHA NO MURI CENTRE YA GAKENKE TUZUMVA MU MATANGAZO,ZIKORESHWA IYO HARAZA ABAGENZUZI ARIKO ABACURUZI BAMAZE KUMENYANA NABAKOZI BA RAWNDA REVENUE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!