Nyagatare: Sabiti ufite inka zakubiswe n’inkuba yashumbushijwe

Sabiti Bosco wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, ufite inka ziheruka gukubitwa n’inkuba yashumbushijwe eshatu n’umuryango Social Family.

Inyana zorojwe umuryango wa Sabiti zose hamwe zifite agaciro k'ibihumbi 780 Frw
Inyana zorojwe umuryango wa Sabiti zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi 780 Frw

Ku wa 02 Kamena 2019 mu mvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Nyagatare nibwo inka 7 za Sabiti Bosco zakubiswe n’inkuba zirapfa.

Sabiti Bosco avuga ko yataye umutwe ku buryo yumvaga akwiye kwiyahura kuko yumvaga agiye kwibera mu bukene.

Ati “Hari hashize amezi abiri gusa mpfushije data. Inkuba yarazikubise numva ntakwiye kubaho ahubwo napfa. Abantu icyakora bakomeje kumpumuriza none ndabashimira ko mugeretseho inka. Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza, umuco wo gukundana no gufashanya dutozwa na Perezida wacu.”

Izi nka uko ari eshatu zahise zihabwa n’ubwishingizi buhabwa amatungo kugira ngo nihagira ikibazo zigira Prime Insurance izishyure bitabaye ngombwa ko abantu ku giti cyabo bamushumbusha.

Sabiti Bosco (Wambaye ikote) hagati ya murumuna we na nyina ubabyara bishimye cyane kuko bongeye korora
Sabiti Bosco (Wambaye ikote) hagati ya murumuna we na nyina ubabyara bishimye cyane kuko bongeye korora

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza ashima ibikorwa by’umuryango Social Family kuko byunganira Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda bigaragaza imyumvire iteye imbere abaturage bamaze kugeraho.

Asaba abaturage kwibumbira mu miryango yo gutabarana, gushyira imitungo yabo mu bwishingizi no kurangwa n’umutima wo gufashanya.

Agira ati “Ibikorwa nk’ibi byunganira Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Turashishikariza abantu kwibumbira mu miryango nk’iyi ikora ibyiza, bagafashanya ariko bakibuka ko ibiza bidateguza bagashinganisha imitungo yabo mu bigo by’ubwishingizi.”

Murwanashyaka Al Bashir, umuyobozi wungirije w’umuryango Social Family avuga ko igitekerezo cyahereye ku kuba hari abantu bagira ibyago hagashingwa urubuga rwo kubafashirizaho.

Bamwe mu banyamuryango ba Social Family baje koroza Sabiti
Bamwe mu banyamuryango ba Social Family baje koroza Sabiti

Avuga ko mu busanzwe gushumbusha bisanzwe mu muco nyarwanda. By’umwihariko Sabiti n’ubwo atari umunyamuryango wa Social Family ariko ngo bagombaga kunganira Leta mu kongera gufasha uyu mworozi gusubiza amata ku ruhimbi.

Ati “Leta ni abaturage. Tugomba rero kuyunganira dufasha abaturage bahuye n’ibyago kabone n’ubwo bataba abanyamuryango bacu. Natwe twashinze uyu muryango tugamije kwigobotora ibibazo kuko biza bitateguje.”

Inka zatanzwe n’umuryango Social Family zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi 780 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyagatare Social Family yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2018 ikaba ifite abanyamuryango barenga 750 mu gihugu hose.

Buri kwezi batanga umusanzu w’ibihumbi bitatu hanyuma ugize ibyago akagobokeshwa amafaranga ibihumbi 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka