Nyagatare: RSSB iributsa abakoresha ko na ‘Nyakabyizi’ ari umukozi uteganyirizwa

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ishami rya Nyagatare Nzamurambaho Sylvain, avuga ko ubwiteganyirize butavangura abakozi ahubwo bose bafite uburenganzira bwo guteganyirizwa ndetse na nyakabyizi.

Abakozi ba ADEPR Akarere ka Nyagatare ni bamwe mu bagezweho n'ubukangurambaga bwo kumenya uburenganzira bwabo bwo guteganyirizwa
Abakozi ba ADEPR Akarere ka Nyagatare ni bamwe mu bagezweho n’ubukangurambaga bwo kumenya uburenganzira bwabo bwo guteganyirizwa

Abitangaje mugihe guhera kuwa 13 Ukwakira 2020, RSSB yatangiye ubukangurambaga mu bigo bitandukanye mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, bugamije kumenyesha abakozi uburenganzira bwabo ndetse n’abakoresha bakamenya ibihano bahura na byo mugihe badateganyiriza abakozi.

Nzamurambaho Sylvain avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha inshingano zabo, ndetse n’abakozi bakamenya uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Avuga ko ubu bukangurambaga busanzwe bukorwa kandi butanga umusaruro ukomeye haba ku bakozi ndetse n’abakoresha, kuko bo bibarinda ibihano mu gihe batujuje inshingano zabo.

Ati “Iyo abakozi bamenye uburenganzira bwabo hakiri kare bagenzura buri gihe ko imisanzu yabo itangwa bakibutsa n’abakoresha kubateganyiriza igihe bidakorwa neza, inyungu irimo umukoresha bimurinda ibihano n’umukozi akabyungukiramo igihe cy’uburwayi cyangwa agiye mu kiruhuko cy’izabukuru”.

Mu bigo byasuwe harimo amatorero n’amadini ndetse n’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umukozi wa RSSB ishami rya Nyagatare avuga ko aho bamaze gusura basanze hari abakoresha bumva ko bagomba guteganyiriza abakozi bafite amasezerano ahoraho, ariko ba nyakabyizi batarebwa n’ubwiteganyirize.

Avuga ko ubwiteganyirize butavangura bureba abakozi bose na nyakabyizi arimo.

Agira ati “Hari hamwe na hamwe usanga ngo uwo bateganyiriza ni ufite amasezerano ahoraho, iyo tubasuye bungukiramo ko n’umukozi wa nyakabyizi ateganyirizwa kuko itegeko rijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi ritavangura”.

Bamwe mu bakozi bavuga ko ubu bukangurambaga bwabashimishije kuko hari bimwe batari bazi.

Barugahare Jean Baptiste ni umukozi w’itorero ADEPR. Avuga ko atari azi ko mu gihe ava cyangwa ajya mu kazi agakora impanuka yitwa impanuka y’akazi.

Ati “Ntabwo nari nzi ko iyo uva cyangwa ujya ku kazi ari impanuka y’akazi ku buryo ubwiteganyirize bwe bumugoboka. Ahubwo bakwiye kurushaho kwegera abakozi, ku buryo benshi bamenya uburenganzira bwabo bahohoterwa n’abakoresha bakaba bazi amategeko abarengera”.

Uretse gukangurira abakoresha guteganyiriza abakozi bose batavanguye, ubu bukangurambaga kandi burajyana n’ubwa Ejo Heza, aho abakozi bibutswa ko nubwo basanzwe batangirwa imisanzu izabagoboka igihe cy’izabukuru, Ejo Heza ari inyongera kuko imisanzu yiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka