Nyagatare: RDB irasaba abaturage kubyaza umusaruro inyamanswa zibangiriza
Mu gihe abaturage b’i Gacundezi mu Karere ka Nyagatare batabaza RDB kubera imvubu yabamariye imyaka, RDB yo ibasaba kuyibungabunga bakayibyaza umusaruro.
Imvubu abaturage bavuga ko ibangiriza iri muri Valley Dam yo mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagari ka Gacundezi ho mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

Gatunge John ufite urwuri rwegereye iyi Valley Dam avuga ko kuva m’Ugushyingo uyu mwaka iyo mvubu imaze kwica inka eshatu z’abantu batatu batandukanye.
Undi wa kane we ngo yamwangirije imyaka yiganjemo amasaka n’ibigori biri haruguru ya Valley Dam.
Ati “ Ubwo rero ikibazo dufite nk’abaturage tubangamiwe n’iyo mvubu. Twifuzaga ko ubuyobozi bwadufasha ikicwa cyangwa igasubizwa muri pariki.”
Ngoga Telesphore, Umukozi wa RDB ushinzwe Kubungabunga Pariki z’Igihugu, avuga ko kwica iyi mvubu byaba atari igisubizo kirambye.
Yemeza ko nyuma yo kuzitira Pariki y’AAkagera ibibazo byagabanutse abaturage bakabona umwanya wo gukora imirimo yabo bisanzuye.
Agira inama abaturage bangirijwe kugana ikigega cy’ubwingizi ku mpanuka n’ibyangijwe n’inyamanswa bakishyurwa.
Ngoga avuga kandi ko imvubu zo bitoroshye kuzisubiza muri pariki ngo ahubwo hari uburyo burimo kuganirwaho kugira ngo abaturage bazicungire aho ziri bazibyaze umusaruro.
Yagize ati “Bazitira aho ziri ariko zigasigirwa aho zirishiriza kuko ntizabuza inka gushoka.
Hacukurwa umuferege mugari ku buryo zitawurenga zikaguma imbere. Aho rero bamukerarugendo bazihasurira abaturage bakabona amafaranga menshi.”
Ngo mu itegeko rishya ririmo gutegurwa rireba ibinyabuzima by’agasozi, harateganywa ko abaturage cyangwa koperative bashobora korora izo mvubu ku masezerano na Leta bikaba umwihariko wo gukurura bamukerarugendo.
Aho zicungiwe ngo hashobora gukorerwa n’ibindi bikorwa byakurura ba mukerarugendo nk’ubworozi bw’inyambo n’aho abantu bafatira amafunguro byose bikinjiriza abaturage.
Ohereza igitekerezo
|
Yoooo, birababaje kubona imvubu zonona umutungo w’abaturage!
RDB ikwiye kubafasha mubijyanye n’amahugurwa yo kuba bakikorera umushinga wa zoo,maze bakiyibyaza agafaranga, naho kuyica ntacyo byatumarira.
ibi ariko kandi RDB nayo ibishakire igisubizo kirambye kuko abaturage bayigejejeho ikibazo nayo nibashakire igisubizo bose bafatanyije