Nyagatare: Radio y’Umudugudu yakemuye ikibazo cyo gusiragiza abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.

Iyi ndangururamajwi niyo igeza ubutumwa bw'abayobozi ku baturage batiriwe bajya ku Murenge
Iyi ndangururamajwi niyo igeza ubutumwa bw’abayobozi ku baturage batiriwe bajya ku Murenge

Ku wa 11 Kamena 2021, nibwo imidugudu 59 igize Umurenge wa Karama yatangiye gukoresha Radio y’umudugudu.

Kugira ngo iyo Radio ibeho hakozwe uburyo (Application), ikaba muri mudasobwa ikohereza ijwi ry’ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi runaka ku kintu runaka muri Mega-Phone (indangururamajwi) ziri mu dusantere turi mu midugudu.

Ni igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda 2,252,000 harimo ayaguze Application ndetse na Mega-Phone.

Habineza avuga ko ari igitekerezo cy’abaturage ndetse akaba bamwe muri bo ari bo bishatsemo ubushobozi bwo gushyiraho Radio y’umudugudu.

Avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo birimo gusiragiza abaturage bashaka serivisi ku murenge.

Ati “Hari igihe umubyeyi aza kwandikisha umwana yibagiwe irangamuntu, bigasaba ko asubira mu rugo akazagaruka ikindi gihe. Ubu ushinzwe irangamimerere ajya muri sitidiyo akabwira abaturage ibisabwa kugira ngo bandikishe abana babo ku buryo buri wese aza abyitwaje”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Habineza Longin
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin

Avuga ko nk’umurenge ukorwamo ubuhinzi cyane, ushinzwe ubuhinzi ajya kuri Radio akabwira abaturage indwara zifata ibihingwa n’uko zakwirindwa bakabishyira mu bikorwa.

Ikindi gikomeye ariko ngo Radio y’Umudugudu ifite uruhare mu bukangurambaga bugamije kubuza abantu kwambukiranya imipaka no gukora ubucuruzi butemewe.

Agira ati “Abantu bambukiranya imipaka iyo tubasomye kuri Radio, bariyumva bakavuga bati reka tubivemo twabikoraga twihishe none byageze ku karubanda ndetse n’abandi bagatinya kuba babikora, kuko bamenyekana kandi bashobora kubihanirwa”.

Gitifu Habineza avuga ko Radio y’Umudugudu inabafasha mu mihigo cyane cyane ijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage, ihohoterwa, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, Radio y’Umudugudu izagera no mu Isibo kugira ngo abaturage batabasha kumenya amakuru na bo bayamenye.

Agira ati “Abaturage bose si ko batunze Radio iwabo, ariko nk’ubu twifashisha iy’Umudugudu mu kubakangurira kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kandi bakabyumva ubona batangiye kugenda bazubahiriza ugereranyije na mbere. Uko bizashoboka twayishyira no hagati y’Amasibo abiri, ubutumwa bukarushaho kugera kuri buri wese”.

Umukuru w’umudugudu wa Gikagati Centre, Nyamwishyurande Jeannine, avuga ko Radio y’umudugudu yamworohereje ku giti cye kuko gutanga ubutumwa ku baturage be bitakimugora nka mbere.

Ati “Mbere hari ubwo bavugaga inama cyangwa ikindi gikorwa nkifashisha abahwituzi ariko ubu bisa n’ibyahagaze kuko benshi baba bayumvise uretse yenda amasibo ategereye aho iri”.

Avuga ko n’abaturage borohewe kuko iyo umukozi w’umurenge adahari cyangwa uw’akagari babivuga kuri Radio kuburyo umuturage atangiza itike ye cyangwa umwanya we.

Umuturage ufite igitekerezo cyangwa ikibazo na we ngo akoresha ubutumwa bugufi ku buntu kuri telefone zahawe abayobozi b’imidugudu cyangwa iye, umuyobozi bireba akajya kuri Radio agasubiza abaturage muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congz Mr Longin !!! Mukomereze aho tubafitiye ikizere .

K Paul yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka