Nyagatare: Polisi yafashe uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura abacuruzi

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, Polisi yafashe Maniriho Samuel w’imyaka 19 nyuma yo kwambura abacuruzi amafaranga ababwira ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro, yafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Maniriho ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye aza mu Murenge wa Mukama.

Maniriho yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho, uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye, yafashwe amaze kwambura uwitwa Icyimpaye Bonifride, yamutwaye amafaranga 10,000, Mukamuganga Alphonsine yamwambuye 5,000 ndetse na Uwizeyimana Laurence yari amaze kumwambura 5,000.

CIP Twizeyimana yagize ati” Maniriho yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, ku wa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amacyenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara kumufata bahise babimenyesha Polisi, igezeyo isanga Maniriho ntabwo ari umukozi w’Akarere ndetse nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umukozi wako.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abambuzi babashuka.

Ati “Nta kuntu umuntu batazi yaza yiyita umukozi w’Akarere ushinzwe kugenzura imisoro kandi nta n’ibyangombwa by’akazi afite. N’iyo yaba abifite kandi ntabwo umuntu w’umukozi yagenda aciririkanya ku mande aca abantu batujuje ibisabwa mu bucuruzi kuko haba hari ibiteganywa n’amategeko”.

Yakomeje ashimira abaturage bahise batanga amakuru, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mu bikorwa binyuranijwe n’amategeko.

Maniriho yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka