Nyagatare: Pasiteri aravugwaho kwica ubukwe bwaburaga umunsi umwe

Pasiteri mu itorero Carval Temple, muri imwe mu misingi yaryo mu Karere ka Nyagatare, yanze gusezeranya abageni habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku mpamvu itahise imenyekana.

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ku ya 13 Mutarama 2022
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku ya 13 Mutarama 2022

Ubukwe bw’abo bageni bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo tariki ya 13 Mutarama 2022, babihamya imbere y’amategeko.

Umusore aganira na Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, yavuze ko aribwo Pasiteri yamubwiye ko atiteguye kubasezeranya.

Ati "Ejo nibwo bampamagaye bambwira ko Pasiteri atadusezeranya, ngo umukobwa ni umukirisitu cyane, niba hari inenge yambonyeho ko ari na we twagendanaga buri gihe mu gusaba, kuki atabuhagaritse mbere hose."

Avuga ko yifuza umugore we basezeranye mu mategeko cyangwa bakamusubiza ibye ako kanya.

Agira ati "Bazindutse badutumaho ngo umukobwa yabuze ariko sibyo ni inama za Pasiteri. Ubu tugiyeyo turamenya uko bigenda, ariko ibyoroshye bampe umugore wanjye kuko ndamukunda kandi niba banze, bansubize ibyo maze gutanga byose batanduhije."

Pasiteri akimara kwanga kubasezeranya, bari bahisemo kwishakira undi ku ruhande ariko nabyo iwabo w’umukobwa barabyanga, nyamara mbere bari babyemeranyijeho.

Umwe mu baherekeje uwo musore gusaba, avuga ko umuryango w’umukobwa wabahemukiye kuko warenze ku masezerano bagiranye.

Ati "Ibi niba atari ubusambo ni uguta umuco, twarumvikanye, turabakwera, batera intambwe abana barasezerana none ngo umukobwa ntawe? Ni uguta umuco ahubwo ibi bizagarukira hehe koko!"

Ubwo twakoraga iyi nkuru umuryango w’umuhungu wari werekeje aho wasabye umugeni (kurongora), n’ubwo wari wamaze kubwirwa ko umukobwa adahari, ko ahubwo yabuze.

Pasitoro wanze gusezeranya abo bageni, avuga ko impamvu yatumye atabasezeranya ari imyitwarire y’umusore, nk’itorero basanze idakwiye umukirisito.

Ati "Uwo musore afite umugore babyaranye w’umwana w’amezi atatu, nabyo ntitwari tubizi. Ku wa gatatu yaragiye aramukubita, umwana we w’imyaka 12 ahuruye nyina na we aramukubita."

Akomeza agira ati "Jye ubwanjye naramuganirije ku wa kane, ndetse n’umuryango w’umukobwa njyayo ndabibabwira, nongeraho ko tuvuye mu by’ubwo bukwe nk’itorero."

Avuga ko kuba umukobwa yabuze atabizi kandi nta ruhare abifitemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Pasiteri uyobowe numwuka ntiyashyigikira amakosa. Ibyoyakozenibyo kuko uwomugabo afitimizizo atamwemereraga gushyingiranwa mwitorero ahubwo pasiteri imana ikomezekumwo ngerera amavuta. Uwomukobwa ninkimana yamurokoye iracyamufiteho umugambi yitonde atazagwamuruzi arwita ikiziba. Uwomugabo niyitekuwamubyariyifura asenge akizwebyukuri yakire umwaminumukiza mubugingobwe. Ibyokugaruzwarero ndumvabidahari kuko umusere niwufitamakosa kd yabikoze abizi. Turabashimiye. Abapasiteri bayobowe numwuka wimana nyamana bubahwe. Shalom!! Turabakunda.

Evariste yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ariko se ubundi,ni hehe muli bible havuga ko pastor agomba gusezeranya abashaka kurushinga?Nta na hamwe.Intumwa za Yezu nyinshi zari zifite abagore.Yozefu yarongoye Maliya.Nta hantu na hamwe tubona baragiye imbere ya padiri cyangwa pastor gusezerana.Ni ibintu amadini yishyiriyeho.Igitangaje kandi kibabaje,nuko ntawe basezeranya atabahaye amafaranga.Mu gihe Yezu yadusabye gukorera imana ku buntu nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.

makombe andrew yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

Nk’abakristu,reka turebe icyo bible ivuga ku ishyingiranwa.Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye mu rusengero.Gusezerana imbere y’amategeko,birahagije.Si ngombwa ko Pastor cyangwa Padiri babiha umugisha.Mwibuke ko nabyo babikora aruko ubahaye amafaranga.

rwabukumba yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

Uyumuryango wumukobwa niwokibazo nusubize ibyumuso

Aima yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

njye kugitekerezo cyanjye mbona iwabo w,umukobwa bahanwa namategeko bagasubiza inkwano y,umusore nibyoyakoresheje byose bakamuha nindishyi yakababaro kuko uwo sumuco nyarwanda ubwo nubusambo bwagambiriwe

byimana yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka