Nyagatare: Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe aracyashakisha umuryango we
Icyimpaye Jeannette amazina yahawe n’umuryango wamutoraguye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukanamurera, aracyashakisha umuryango we bwite kuko kutawumenya bikimugiraho ingaruka.
Avuga ko amakuru yahawe amaze gukura ari uko yatoraguwe n’umukecuru mu rufunzo hafi n’amakawa ku mashuri ari uruhinja ngo yambaye agakanzu k’umweru karimo utubara tw’umukara kariho udupesu inyuma ari mu ngobyi y’umweru. Uwo mukecuru ngo yahise amutwara i Gicumbi mu Murenge wa Manyagiro.
Abamuhaye amakuru y’aho yatoraguwe harimo muramukazi w’umukecuru wamureze ndetse n’abo bari kumwe bamutoragura ndetse n’abo we ubwe yahuye nabo igihe yari atangiye gushakisha umuryango we.
Ati “Aho bantoraguye ngo bahankuye barimo kuva i Kigali, ngo niho babanje gucumbika. Uwandeze we yapfuye kera ahubwo abayampaye ni abo bari kumwe harimo muramukazi we ndetse n’abo twahuye, ndimo gushaka amakuru bo bambwiye ko bibuka ko aho hantu hari inkambi yabagamo abahungukaga bava i Kigali.”
Cyakora ngo ari nko mu myaka itanu y’ubukure hari abantu bigeze kuza aho yarererwaga baturutse i Kigali babwira uwamureraga ko ari umwana wabo nawe abasaba inka y’indezo basubirayo batamutwaye.
Ku myaka 12 arerwa na muramukazi w’umukecuru wamureze bwa mbere ngo yaje gushukwa n’undi muntu amuzana mu Karere ka Nyagatare ahura n’undi muryango wamureze ndetse uranamushyingira.
Agira ati “Umukecuru amaze gupfa narezwe na muramukazi we ariko nkabona batamfata neza haza umuntu aranshuka nza mu Mutara mpura n’undi muryango, twabaga i Rukomo ariko twimukira i Bugaragara ni nawo wanshyingiye niyo mbyaye nibo bampemba ariko n’ab’i Gicumbi baransura ntakibazo bose ni imiryango yanjye.”
Ababazwa no kubaho mu buzima butagira umuryango we bwite kuko kutawumenya yahuriyemo n’ibibazo byinshi.
Yagize ati ‘Nagiye mbabara kenshi, nkarira kenshi nkibaza, ndiho ndi jyenyine ku Isi? Gukura utazi umuryango wawe ntabwo ari ibintu byoroshye cyane biragoye kuko uhura n’incyuro mu miryango ikurera ari nayo mpamvu navuye mu muryango wandeze i Gicumbi. Mbonye umuryango wanjye uko baba bameze kose naruhuka umutima kabone n’ubwo ataba Data cyangwa Mama.”
Umwe mu bagize ihuriro ‘Cri du Cœur d’une Mère qui Espère’ (CCMES) cyangwa se ‘Ijwi ry’Umubyeyi utiheba’ ugenekereje mu kinyarwanda, ry’ababuze abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Philomene Mukamunana, avuga ko kuva iri huriro ryashingwa mu mwaka wa 2013 rikabona ubuzima gatozi 2015, abana batazi inkomoko y’imiryango barenga 20 bamaze kubonana n’imiryango yabo binyuze mu biganiro byagiye bitangwa kuri Radio zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko abana n’ababyeyi bakorera ubuvugizi ari ababuranye n’imiryango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bahunguka kugeza mu mwaka wa 2002 gusa ariko ngo babanza kuganira nabo kuko hari abisanisha n’ayo mateka.
Ati “Dufata ababyeyi baburiye irengero abana babo n’abana batazi inkomoko yabo kuva twatangira abarenga 20 abana bagiye bahura n’imiryango yabo.”
Umuryango Cri du Cœur d’une Mère qui Espère (CCMES) wihaye inshingano zo gushakisha abazimiye ari abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no kubafasha gushaka inkomoko yabo; gushishikariza ababyeyi batamenye irengero ry’abana babo kubashakisha kuko ari uburenganzira n’inshingano z’umubyeyi .
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu wiyitako ahagarariye Child of Rwanda ntabwo ayobora umuryango wacu ntanicyo ashinzwemo ntihagire ubatuburira Child of Rwanda iyobowe na Iradukunda Kalisa Kevin
Muvandimwe ihangane wowe duhuje amateka gusa njyewe nagize amahirwe muri 2021 Imana iratsetsa mbona uumuryango gusa nanjye nakuze nabi cyane narashinyaguriwe ndacyirwa ndatukwa ariko Imana data yambaye hafi ubu nanjye nabaye umugabo komera kndi ukomeze usenge Imana izagusubiza.