Nyagatare: Nyuma y’ibibazo by’urusobe CODERVAM igiye kubaka sitasiyo ya Lisansi

Urusobe rw’ibibazo byavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadeni arenga miliyoni 300 kubera imicungire mibi, koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, yatangiye kubaka sitasiyo ya Lisansi ifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahazubakwa sitasiyo ya Lisansi
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa sitasiyo ya Lisansi

Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa iyo sitasiyo ku wa Gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2021, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane.

Umuyobozi wa CODERVAM, Ntamukunzi Celestin, avuga ko ibibazo by’imicungire mibi ya koperative byatangiye mu mwaka wa 1996 birakomeza kugera mu mwaka wa 2015, aho bishyuzwaga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 390.

Nyuma yo kuva muri ibyo bibazo birimo kuba koperative yatangiye mu mwaka wa 1988 yari itakibasha kwishyura abakozi, yatangiye kwiyubaka uyu munsi ikaba ifite ikigega cy’ingoboka cya miliyoni zisaga 89, umugabane wa miliyoni 27, ikigega cy’ingoboka cya miliyoni 82, ubu ikaba igeze ku musaruro wa toni 3,924 ndetse ikanatubura imbuto.

Iryo deni ryose ryari rikubiyemo imisoro y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), abantu ku giti cyabo ndetse na Kompanyi zitandukanye.

Nyuma y'ibibazo by'urusobe ubu koperative itunze imodoka
Nyuma y’ibibazo by’urusobe ubu koperative itunze imodoka

Ntamukunzi avuga ko nyuma yo kubona ko mu gace kabo hari ibinyabiziga byinshi harimo n’ibya koperative ariko kubona lisansi ari ukujya mu mujyi wa Nyagatare, bahisemo gukora umushinga kugira ngo koperative irusheho gutera imbere.

Ati “Niba uyu munsi dufite amafaranga yacu arenga miliyoni 300, nitwuzuza iyi sitasiyo koperative izarushaho gutera imbere n’abanyamuryango bibe uko kuko imigabane yabo iziyongera.”

Mbonigaba Jean, umwe mu banyamuryango avuga ko bizeye gutera imbere kurushaho kuko koperative igenda yaguka bitandukanye na mbere bahingaga bakabura ifumbire kubera imicungire mibi.

Agira ati “Kiriya ni igikorwa remezo cya buri Munyarwanda, by’umwihariko umunyamuryango wa koperaive kuko ubu mfite umugabane wa 150 ariko uko sitasiyo ikora ni ko umugabane wanjye uzakomeza kwiyongera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Fred Hategikimana, avuga ko kuba CODERVAM igiye kubaka Sitasiyo ya lisansi ari imbaraga z’ubufatanye kuko atari igikorwa cyakwishobozwa n’umuntu umwe.

Avuga ko kuba habonetse iyo sitasiyo bizorohereza abafite ibinyabiziga ariko by’umwihariko binafashe mu kwirinda ingaruka zashoboraga gukomoka ku kuyibika mu nzu.

Ati “Aho yavaga ni kure ku buryo hari uwavugaga ati reka mbe nyifite hano ariko kuba haje sitasiyo izakemura ibyo bibazo byose byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Umushinga wo kubaka sitasiyo ya essence wose ufite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane ariko ukaba waranatangiye ugeze kuri 50%.

Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y'umuyobozi ucyuye igihe, Ntamukunzi na Nyirandikubwimana Gaudence mushya
Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Ntamukunzi na Nyirandikubwimana Gaudence mushya

Ni sitasiyo irimo kubakwa ku muhanda wa kaburimbo mushya Nyagatare-Rukomo mu birometero umunani uvuye mu mujyi wa Nyagatare.

Koperative CODERVAM ifite abanyamuryango 1,350 ikaba ihinga umuceri ku buso bwa hegitari 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka