Nyagatare: Na bo barasaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduka
Kuri uyu wa 29 Gicurasi, abantu 28 bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare bagiye mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda/Umutwe w’Abadepite bitwaje impapuro zasinyweho n’abaturage ibihumbi 38 na 5 basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.

Izo mpapuro ngo zasinyweho n’abaturage basanzwe hatarimo ibyiciro byihariye nk’urubyiruko, abagore, abamotari, abafite ubumuga, abikorera nk’abacuruzi, abahinzi n’aborozi.

Ngo zisanze izajyanywe mu nteko ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015 zisinyweho n’abantu 101 na 290 harimo abamotari, abikorera n’abahinzi b’umuceri.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame yatubereye ingenzi bityo turamushaka no muri mandat zirenze 3 kandi byo dusaba bazabidukorera