Nyagatare: Mu murenge umwe gusa, inka zirenga 205 zibasiwe n’uburenge

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko kuva indwara y’uburenge yagaragara mu nka guhera muri Gicurasi 2023, muri uyu Murenge by’umwihariko inka 205 arizo zimaze gukurwa mu bworozi hagamijwe kudakwirakwiza indwara.

Indwara y’uburenge yagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga bwa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2023, ku nka imwe mu Kagari ka Cyamunyana ariko nyuma y’iminsi hagaragara n’izindi nka mu Kagari ka Kirebe.

Bagabo yabwiye RBA ko ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubworozi hatangiye gupimwa inka zose izigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge zikurwa mu bworozi hagamijwe kwirinda ko indwara yakwira henshi.

Ati “Kugeza ubu inka 205 zimaze gukurwa mu zindi kubera ikibazo cy’uburenge nk’uko amabwiriza abigena, inka yagaragaweho ibimenyetso ikurwa mu bworozi kugira ngo itanduza izindi.”

Mu ngamba zafashwe zigamije gukumira ko indwara yakwirakwira henshi harimo gukumirira inka kudasohoka mu nzuri zazo zijya gushaka amazi, aborozi batari basanganywe amazi mu nzuri bahabwa amahema afata amazi kuri nkunganire.

Hari kandi gushyiraho ubwogero burimo umuti mu duce turwaje, umuntu winjira cyangwa asohoka mu rwuri awunyuremo, ibi bigakorwa kandi no ku binyabiziga.

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere kandi ngo hakozwe ubukangurambaga mu borozi bamenyeshwa ko indwara iri mu Karere ndetse hanafatwa ingamba zijyanye no gukumira urujya n’uruza rw’amatungo.

Uretse izi ngamba mu Murenge wa Rwimiyaga hamaze gukingirwa indwara y’uburenge inka zirenga 43,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Indwara y` uburenge ni mbi twagerageza ntitugahuze inka cyane kandi tugakura zimwe zanduye muzindi

Mugisha emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka