Nyagatare: Mu byumweru 2 gusa abangirijwe n’inyamanswa bazabarurirwa imitungo yabo

Ubuyobozi bw’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa burizeza abaturage b’umurenge wa Karangazi bangirijwe imitungo yabo cyangwa bakomerekejwe n’inyamanswa ko bitarenze ibyumweru 2 gusa ibibazo byabo bazaza kubiganiraho.

Imitungo yangijwe n’inyamanswa ahanini ni imyaka yonwaga. Ndabarinze David atuye mu mudugudu wa Akayange ka kabiri hafi n’uruzitiro rutandukanya pariki y’akagera n’ubutaka bw’abaturage avuga ko mu kwezi kwa 5 umwaka ushize yangirijwe n’inzovu, umurima w’imyumbati abarirwa ibihumbi 47.

Ngo ibyangombwa byose yasabwe yarabitanze ndetse anizezwa ko yishyurwa vuba. Gusa yarategereje amaso ahera mu kirere ngo yanahamagara nomero za telephone yahawe akabwirwa ko bari mu nama.

Uretse imitungo yangijwe hari n’abavuga ko bakomerekejwe n’inyamanswa. Samuel Ndamukunda w’imyaka hafi 80 utuye mu mudugudu wa Rukundo akagali ka Rwisirabo avuga ko yakomerekejwe n’imvubu yamuteze ajya mu nka mu gitondo cya kare hashize imyaka 3.

N’ubwo avuga ko yujuje ibyangombwa bigaragaza ko yakomerekejwe n’imvubu ngo yatunguwe abwirwa ko yahimbye inyandiko kuko ngo yikanze inyamanswa itamuriye.

Uku gutinda kwishyurwa ariko ngo byatewe n’ibibazo byagiye bigaragara mu ibarura ry’imitungo yangijwe.

Mutabazi Jean de Dieu umuyobozi w’agateganyo w’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa avuga ko bamaze kubona ko hari amadosiye asaba indishyi atuzuye bumvikanye n’ubuyobozi ko ibibazo bijyanye no guhabwa indishyi bizajya bikemurirwa mu ruhame aho imitungo yangirijwe.

Uyu muyobozi rero akaba asezeranya abaturage bangirijwe n’inyamanswa ko bitarenze ibyumweru 2 bazaba baje gusuzuma ibibazo byabo kandi bizakemuka. Agira ati “Hari abantu biyitiriraga imitungo itari iyabo cyangwa umuhinzi akiyitirira ibya shebuja. Ibi byose rero bizakemukira mu ruhame, hakurikireho gahunda yo kwishyura.”

Inyamanswa zabangirije ahanini ngo ni imbogo, inzovu, impyisi zaryaga amwe mu matungo magufi n’ingurube zo mu gasozi.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kuba barabariwe imitungo yabo ntibishyurwe ngo byabakururiye ibihombo kuko bigurizaga amafaranga yo gufunguza amakonti muri banki. Izi nyamanswa zaboneraga mbere y’uko hashyirwaho uruzitiro rutandukanya pariki n’ubutaka bw’abaturage.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka