Nyagatare: MININTER yahaye Community Policing telefone 70 zo kwifashisha mu gukumira ihohoterwa

Abaturage bagize Community Policing mu karere ka Nyagatare bahawe ikiganiro ku gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya n’ihohoterwa banahabwa telefone ngendanwa 70 bazajya bifashisha mu gutanga raporo mu gukumira ihohoterwa no kumenyekanisha abatunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kiganiro Assistant Commissioner wa Polisi y’Igihugu, Karemera Sam, yahaye Inteko y’Akarere tariki 05/09/2012, yasobanuye ibyiza n’ibibi by’imbunda ariko yerekana ko ibibi byazo ari byo byinshi kurusha ibyiza bityo zikaba zigomba gutungwa n’ababyemerewe gusa.

Yatanze urugero rw’iterabwoba rivugwa hirya no hino ku isi. Ati “Ubu isi iri mu rugamba rwo guhangana n’iterabwoba ahanini rikorwa n’abatunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.”

Yakomeje asobanura uburyo imbunda zikoreshwa mu bujura bwitaje intwaro ndetse anibutsa ko iki kibazo kigaragara cyane no mu Karere ka Nyagatare.

Assistant Commissioner Karemera Sam unashinzwe ishami rishinzwe gukumira ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’Umutekano yasabye abaturage gufasha Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Umutekano muri rusange mu gutanga amakuru abamenyesha ahari imbunda mu baturage ku buryo butemewe n’amategeko.

Assistant Commissioner Karemera Sam asobanurira abaturage ububi bwo gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko
Assistant Commissioner Karemera Sam asobanurira abaturage ububi bwo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko

Uyu mukozi wa Minisiteri y’Umutekano yanatanze nimero za telefone abaturage bashobora guhamagaraho ku buntu mu gihe bahohotewe cyangwa babonye aharimo kubera ihohoterwa.

Ku bijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo yababwiye ko bajya bahamagara kuri 3512 bagatabarwa, uwahohoterwa n’umupolisi we yahamagara kuri 3511. Mu gihe hari ahabereye impanuka abaturage batabaza kuri 113. Kuri ibi bibazo byose ariko bashobora no guhamagara kuri nimero isanzwe ya polisi ari yo 112.

Assistant Commissioner Karemera Sam yibukije ko kuva ku wa kane tariki 30/08/2012 turi mu cyumweru cyiswe “Icyumweru cy’umutekano mu iterambere” cyatangirijwe na Minisitiri w’Intebe mu Karere ka Gisagara kikaba gikomereje no mu tundi turere.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka