Nyagatare: Menya ibyihariye ku Mudugudu wa Gakoma utarangwamo icyaha

Umudugudu wa Gakoma, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, ni wo wabaye uwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu Midugudu itarangwamo ibyaha, dore ko ufite n’umwihariko wo kuba umaze imyaka umunani nta mwangavu uraterwa inda.

Umudugudu wa Gakoma nturangwamo icyaha mu gihe cy'imyaka umunani
Umudugudu wa Gakoma nturangwamo icyaha mu gihe cy’imyaka umunani

Umudugudu wa Gakoma, ni umwe mu yigize santere ya Karangazi, ukaba uherereye muri Kilometero kimwe n’igice uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo, ukaba utuwe n’ingo 274 zirimo abaturage 1,426, amasibo 11 n’abayobozi b’ingo 62.

Muri uyu mudugudu, ingo enye (4) cyangwa eshanu (5), zigira umuyobozi wazo, ahanini ushinzwe kumenya ibibazo bizirimo no kubikemura ndetse agatanga raporo ku muyobozi w’Isibo, na we akayigeza kuri komite y’Umudugudu.

Komite y’Umudugudu ifite urundi rwego rusa n’aho ruri hejuru yayo rwiswe inararibonye, rugizwe n’abantu barindwi bakaba bashinzwe gutekerereza Umudugudu no kugira inama komite yawo.

Umukuru w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko mbere y’umwaka wa 2012, kimwe nk’ahandi uyu Mudugudu wari wugarijwe n’ibibazo cyane ibishingiye ku icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, abangavu baterwa inda z’imburagihe, abana bataga amashuri, urugomo rushingiye ku businzi, ubujura n’ibindi.

Avuga ko mu kurandura ibi bibazo bahereye ku businzi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kuko aribyo byari intandaro y’ibindi byaha muri rusange.

Yagize ati “Twahereye ku kibazo ibindi byaha byuririraho aricyo cy’ubusinzi no gucuruza ibiyobyabwenge, duca ibiyobyabwenge mu gihe cy’amezi atatu birarangira, abajya kubivumba ahandi baza bwije irondo rikabafata rikabararana ku buryo mu mezi abiri bari babicitseho.”

Avuga ko guca ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byagabanyije ubuharike, ihohoterwa ku bashakanye n’amakimbirane mu miryango.

Ababyeyi ngo baboneye abana babo umwanya wo kubaganiriza, ariko by’umwihariko nabo barakora bateza imbere imiryango yabo.

Avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa bari bamaze gukemura ibibazo by’abana bata amashuri, icy’igwingira ndetse n’icy’umwanda mu ngo no ku mubiri ku baturage babo.

Avuga ko hashize imyaka umunani nta mwangavu utewe inda mu Mudugudu wabo, ndetse ngo n’ubujura mu ngo byabaye amateka.

Umukecuru witwa Bwirenga, avuga ko amaze imyaka myinshi nta mujura umwiba cyangwa ngo yumve hari ahandi bibye uretse kumva ngo bibye imyumbati, ibitoki, ibigori n’ibishyimbo mu mirima.

Ati “Yewe hashize igihe kinini rwose ntumva umujura iwanjye cyangwa mu baturanyi, kuko haba irondo rikaze ntibabona aho baca. Ariko wa mwana we hari igihe twabayeho batobora bakadusanga mu nzu, bagatwara byose usenga Imana ahubwo ngo bagusige amahoro.”

Sabiti avuga ko ubujura busigaye buri mu mirima kandi nabwo ngo ahanini biterwa no guhinga tugabane, kuko abiba ari abahinganye na banyiri ubutaka.

Ati “Abantu biba mu mirima abenshi ni abayihingamo tugabane, urumva azindukira mu murima agiye guhinga yarangiza akiba uwo bawufatanyije (nyiri ubutaka). N’ubu ejo hari uwo twafashe yaciye igitoki mu murima w’uwo bahingana akigurisha undi muntu. Igisubizo kirambye ni ukugabanya tugabane ntakindi abantu bakihingira ubutaka bwabo.”

Abacuruza ibinyobwa bisindisha bafunga saa moya n’igice z’ijoro

Umudugudu wa Gakoma, ubamo ahacururizwa ibinyobwa bisindisha habiri gusa nabwo atari akabari ahubwo ari butike.

Umwe muri aba bacuruzi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko amaze imyaka itatu acuruza ariko atari yafunga hejuru ya saa moya n’igice, kuko ngo iyo saha igeze abakiriya abatiza amacupa bakayatirura bukeye.

Yagize ati “Jyewe iyo saha yangiye mu mutwe, saa moya n’igice ziragera abakiriya bahari nk’abaha amacupa bakajya kunywera iwabo mu ngo, ariko bagasiga amafaranga y’amacupa bayagarura nkabasubiza amafaranga yabo.”

Avuga ko kuva yatangira ubucuruzi bwe, nta bakiriya bari basindira iwe ngo barwane cyangwa ngo bashyamirane.

Umukuru w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko izo saha atarizo bategeka kuko Inteko y’Umudugudu yemeje ko abacuruza inzoga bagomba gufunga saa tatu z’ijoro, kuko ari nabwo irondo ritangira.

Avuga ko kuba abaturage ayobora bataha kare kandi bakanywa gake byafashije byinshi.

Ati “Ubundi nta wemerewe gutanga inzoga mbere ya saa sita z’amanywa kandi nta n’uwemerewe kurenza saa tatu z’ijoro azicuruza. Byaradufashije kuko abantu babonye umwanya wo gukora biteza imbere, babonye umwanya wo kuganira n’abana n’abagore babo, urugomo no kurwana byararangiye, mu ngo amahoro arahinda.”

Gakoma, ifite urugo mbonezamikurire ndetse n’irerero, ibi ngo bikaba byarafashije mu kurandura imirire mibi mu bana ndetse n’ingwingira, kuko nta mwana bafite mu mirire mibi.

Abiyemeje gushyingirwa byemewe n’amategeko bakorerwa ubukwe

Umwaka ushize imiryango 182 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye, ndetse ikorerwa ubukwe n’abaturage bagize Umudugudu.

Ibi ngo babikora mu rwego rwo kurwanya ubuharike, ihohoterwa ryo mu ngo ndetse n’amakimbirane.

Buri rugo rufite intebe ya pulasitike, ku buryo iyo hari ugize ibirori cyangwa akagira ibyago adakodesha intebe zo kwicaraho, bakaba basigaranye umuhigo wo kugura ihema rinini ryakwakira abantu 1000, uretse kubafasha ubwabo ngo bakazajya barikodesha amafaranga avuyemo agafasha abatishoboye bafite.

Bafite icyumba cy’uruganiriro gikemuriramo ibibazo bikunda kuboneka mu ngo, nk’abagabo cyangwa abagore bagaragarwaho ingeso zitari nziza, abahagawe baganirizwa n’ababyeyi b’inararibonye kandi ngo abahageze benshi barahinduka.

Abatuye uyu mudugudu buri mwaka ngo bubakira utishoboye cyangwa bakamusanira inzu, kandi inzu zo muri uyu mudugudu yose arakurungiye mu rwego rwo kunoza isuku.

Buri rugo rufite akarima k’igikoni ndetse n’ibiti by’imbuto zitandukanye, kandi rugomba kuba rufite ikimina cy’ubwisungane mu kwivuza na EjoHeza rubarizwamo kandi rukagira n’ikayi y’imihigo.

Nta wemerewe kugenda mu muhanda yambaye isengeri, yasinze cyangwa yanyoye inzoga, kuko ubifatiwemo agayirwa mu ruhame mu nteko y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka