Nyagatare: Kwituburira imbuto byatumye babonera imbuto ku gihe

Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko kuba amakoperative y’abahinzi b’umuceri yarahawe ubushobozi bwo kwituburira imbuto ari intabwe ikomeye yatewe, kuko bituma ubuhinzi bwihuta cyane ko basigaye babonera imbuto hafi yabo kandi ku gihe.

Amakoperative atanu akorera mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba, atatu muri yo ni yo afite ubushobozi bwo kwituburira imbuto.

Ubu butubuzi bukorerwa kuri hegitari 31, kuri ubu abahinzi b’umuceri basigaye bahinga imbuto yatuburiwe mu Karere ka Nyagatare.

Bamwe mu bahinzi bakorera muri Koperative COPRORIKA, bavuga ko kuba babasha kwituburira imbuto byabafashije kwihutisha ubuhinzi kandi n’umuhinzi agera ku iterambere.

Umwe ati “Dutubura Zongej, Yun king, Umujagi n’andi moko, byadufashije kubonera imbuto ku gihe n’umuhinzi agahinga imbuto ashaka igendanye na kino gishanga.

Twiteje imbere, twaguze inka, moto, imodoka, turi abaryohe, abana bariga, twambaye neza na mitiweri twishyurira igihe, ntakibazo dufite pe.”
Bavuga ko batari batangira kwituburira imbuto batahingiraga igihe byongeye bakanahinga imbuto batifuza.

Ibi ngo byatumye banongera umusaruro aho bavuye kuri toni enye kuri hegitari ubu bakaba babona esheshatu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amakoperative y’abahinzi b’umuceri 120 aho 34 muri yo ari yo afite ubushobozi bwo kwituburira imbuto y’umuceri, harimo amakoperative atatu yo mu Karere ka Nyagatare akorera mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka