Nyagatare: Kwigisha abana kubangurira ibiti byitezweho umusaruro mwiza
Umwana witwa Ndungutse Peter wiga mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Rukundo Primary School mu Murenge wa Musheri w’Akarere ka Nyagatare, ni umwe mu bazi kubangurira ingemwe z’ibiti hagamijwe ko byera vuba bikanatanga umusaruro mwinshi.

Ndungutse yagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku wa Gatanu, uko yigishijwe n’umuryango w’urubyiruko wiyemeje kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza (ADRRES).
Ndungutse yagize ati “Twigishijwe ko iyo ubanguriye igiti kandi ukacyitaho gitanga umusaruro mwinshi kurushaho, kandi kikera vuba cyane”.
Ndungutse w’imyaka 12 akaba ari umwe mu bana bafashwa n’umushinga wa ADRRES witwa “Nkurane n’Igiti”, biyemeje kubitera ku ishuri bakazajya babivomerera, babifumbira, babibagarira, babisasira ndetse banabirinda ibyonnyi n’abantu babyangiza.
Umuyobozi wa ADRRES, Kaje Kamatari Rodrigue avuga ko ibiti bya avoka n’imyembe abana barimo kubangurira, gutera no kwitaho, bibasha gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri n’igice cyangwa itatu, mu gihe igiti kitabanguriye cyo gitangira gutanga umusaruro nyuma y’imyaka 10.
Kaje avuga ko igiti cy’umwembe kitigeze kibangurirwa gitanga utwembe duto cyane turimo imizi, ariko umwembe wavuye ku giti cyabanguriwe ukaba uza uryoshye kandi ari munini cyane.
Yongeraho ko batangiye umushinga wa “Nkurane n’Igiti” mu turere twa Gasabo na Bugesera muri 2018 ndetse na Nyagatare muri 2020, bagamije guhindura amashuri y’abana ahantu hatoshye, hataba isuri kandi hari agacucu n’umwuka mwiza, ariko ko bongeyeho n’ibiti by’imbuto kugira ngo abana bakure bazi ibijyanye n’imirire myiza.
Kaje akomeza agira ati “Umuntu ushaka iterambere rirambye areba abantu bazaramba bafite umwanya uhagije, aba rero bakaba ari abana, ari na yo mpamvu twatekereje umushinga wa ‘Nkurane n’Igiti’ kugira ngo umwana akure azi akamaro k’igiti mu kubungabunga ibidukikije.”
Umuryango ADRRES ukuriwe na Kaje Kamatari ufata umushinga wa “Nkurane n’Igiti” nk’ishuri ryo kwigisha abantu akamaro k’igiti (School of Tree) rihera ku bana biga mu mashuri abanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko nta mashyamba bagira kubera ko imirenge myinshi yahoze ari muri pariki y’Akagera, aho abantu bagiye batema ibihuru bakubaka.
Mushabe avuga ko kuba abana ari bo bigishwa gutegura ingemwe no gutera ibiti, bitanga icyizere cyo kubaho kw’amashyamba mu gihe kirambye, kuko bazabitera ku ishuri bakanabigeza mu miryango y’iwabo.
Ati “Kuba abana bakura bazi akamaro k’igiti, ndabona kubaho kurambye kw’amashyamba n’ibidukikije. Ubundi ibiti ni iby’abantu b’igihe kizaza ari bo bana, ndabona amahirwe akomeye cyane yo kubirinda”.
Mayor Mushabe avuga ko bagiye gushishikariza ibindi bigo by’amashuri gutoza abana gutegura ibiti, kubitera no kubirinda, ku buryo gahunda izakwira mu karere kose aho buri mwana agomba kugira igiti ku ishuri no mu rugo iwabo.
Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza ubu abana biga mu mashuri abanza atanu yo mu Murenge wa Musheri, bamaze gutera ibiti birenga 8,000 birimo 2,000 by’imyembe na avoka, ariko hakaba n’ibindi birenga 100,000 barimo gutuburira muri za pepinyeri, bigomba guterwa bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2021.
Umushinga “Nkurane n’Igiti” wa ADRRES uri muri 65 yahawe igihembo cy’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) mu mwaka ushize wa 2020.
Uretse kwigisha abana gukora ingembwe z’ibiti no kubitera ku bigo by’amashuri mu Murenge wa Musheri, umuryango ADRRES wanabahaye ibigega by’amazi bajya bavomaho ayo kuhiriza ibiti mu gihe cy’izuba.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kubwiyi nkuru muduhaye.