Nyagatare: kutagira amavuriro hafi yabo bituma babyarira mu rugo
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bavuga ko hari serivisi zimwe na zimwe batabona kubera gutura kure y’aho zitangirwa ariko ikibabaje hakaba n’ababyeyi babyarira mu ngo kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura amafaranga 20,000 bya moto mu gihe bafashwe n’inda mu buryo bubatunguye.
Umujyanama w’Ubuzima, Mahirwe Marcel, wo mu Kagari ka Karushuga Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko mu Midugudu ine igize Akagari kabo, uwa Kagera ari wo abaturage baho bafite ibibazo byinshi kuko kugera kuri serivisi bibagora cyane.
Avuga ko ubusanzwe kuva mu Mudugudu wa Kagera kugera ku biro by’Umurenge ukoresheje amaguru ahagenda amasaha hafi umunani, akaba atatu kuri moto kandi nabwo bikamusaba kwishyura 6,000 kugenda gusa.
By’umwihariko ngo ababyeyi batwite ni bo bahura n’ibibazo bikomeye kuko mu gihe bafashwe n’inda mu buryo bubatunguye mu masaha y’ijoro udafite amafaranga 20,000 ngo abyarira mu rugo.
Ati “Iyo afashwe igihe cya nijoro abamotari bahita baca 20,000 bigatuma bamwe mu babyeyi babyarira mu ngo cyangwa mu nzira. Hari n’igihe tubabwira kujya kwa muganga hakiri kare ariko ntibabyitabire kubera amikoro kuko bisaba bajya kubayo.”
Ikindi uyu Mudugudu wihariyeho ni uko nta mashuri ahaba ku buryo ngo abana baho bato batiga neza kubera gukoresha amasaha abiri bajya ku ishuri ribegereye rya Gatebe.
Nanone ngo abaturage b’Umudugudu wa Kagera hari serivisi zimwe na zimwe batabona cyane cyanne izitangirwa ku Murenge kuko ngo kujyayo babitegura nk’ubukwe.
Agira ati “Kujya ku Murenge gushakayo serivisi ni ukubitegura nk’ubukwe kuko ni kure cyane urumva kuhagenda na moto ukoresha amasaha atatu kugenda gusa, naho ugenda n’amaguru abyuka saa kumi n’ebyiri z’igitondo akagera ku Murenge saa munani z’amanywa.”
Uretse Akagari ka Karushuga kari mu birometero hafi 40 kugera ku Kigo Nderabuzima cya Bugaragara n’Umurenge wa Rwimiyaga n’Akagari ka Cyamunyana ni uko, kuko nako kari nko mu birometero hafi 30 bitewe n’Umudugudu ugiyemo.
Umukuru w’Umudugudu wa Gakagati, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko kuva iwabo ujya ku Murenge batanga amafaranga 3,000 kuri moto naho yaba umubyeyi ugiye kubyara we agatanga hagati y’amafaranga 8,000 na 10,000.
Avuga ko serivisi zitangirwa ku Murenge abenshi batazibona kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura amafaranga y’urugendo.
Yagize ati “Serivisi zo ku Murenge kuzibona biragorana kubera ubushobozi bucye ku buryo abajyayo ari ababa bababaye cyane.”
Ikibazo cyo kuba kure y’ahatangirwa serivisi ntikiri muri Rwimiyaga gusa kuko n’abatuye Umudugudu wa Akayange Umurenge wa Karangazi nabo ari uko.
Uwitwa Muhungu avuga ko amaze imyaka 10 ataragera ku Murenge ahanini kubera amafaranga y’urugendo kuko ugereranyije kuva aho atuye ujya ku biro by’Umurenge hatari munsi y’ibirometero 50.
Avuga ko inzira ya bugufi bakoresha ari ukunyura Bugaragara aho bishyura 2500 kuri moto hanyuma bagatega imodoka ya 1500 naho izindi nzira bakoresheje moto, bakwishyura arenga 10,000 kugenda gusa.
Agira ati “Unyuze inzira yo hasi ku muyoboro w’amazi yuhira imyaka ni kure cyane ni kimwe no kunyura mu Kirebe ugakomeza Kamate, amafaranga ni menshi ntiwayabona ahubwo dukoresha moto kugera Bugaragara hanyuma tugatega imodoka igera Karangazi tukishyura 1500 ubwo urumva kugenda gusa nibura ukoresha 5,000.”
Uretse Umudugudu wa Kagera uri kure y’ishuri, ahandi amashuri arabegereye ndetse bafite n’amavuriro y’ibanze akora, ariko akaba afasha ku ndwara zoroheje naho ufite indwara ikomeye cyangwa umubyeyi uri ku nda we bimusaba gukora urugendo rurerure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Julliet, avuga ko mu gukemura iki kibazo harimo kubakwa no kwagurwa amavuriro y’ibanze ane azashyirwa ku rwego rwa kabiri ku buryo atanga serivisi nk’izitangirwa ku bigo Nderabuzima harimo iya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga kandi n’ahandi zizagenda zihashyirwa bijyanye n’ubushobozi.
Ati “Turimo kugenda tureba ahakiri ikibazo aho abaturage bakora urugendo rurerure cyangwa n’ahandi baba bakeneye ko tuzongerera ubushobozi (Health Post) no kongeramo serivisi nk’izitangirwa mu bigo Nderabuzima.”
Ubu ivuriro ry’ibanze rya Gakagati ririmo kubakirwa inzu y’ababyeyi naho amavuriro y’ibanze ya Nyabitekeri, Nyamikamba na Nyamiyonga akaba arimo gushyirwa ku rwego rwa kabiri ndetse mu gihe gito hakazubakwa irya Kizirakome.
Ohereza igitekerezo
|