Nyagatare: Kumuhoza ku nkeke ngo byatumye ashaka kwihekura

Mu ijoro ryo kuwa 17 Kanama, Musabyimana Yvette wo mu murenge wa Rwimiyaga yataye umwana mu musarane abaturage bamukuramo atarapfa.

Byabereye mu mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Kirebe. Umwana Musabyimana Yvette, w’imyaka 19, yataye mu musarane yari uwa kabiri kuko uwa mbere yitabye Imana amaze amezi make amubyaye.

Tumusanga ku bitaro bya Nyagatare, n’amarira menshi yicuza icyatumye ashaka kwihekura, yavugaga ko yabitewe n’uko uwamuteye inda yayihakanye byongeye n’ababyeyi be bakamuhoza ku nkeke ngo asange uwamuteye inda.

Gusa, umubyeyi we avuga ko batigeze bamutoteza, ko ahubwo ashobora kuba yaratewe n’amadayimoni.

Inspector Emmanuel Kayigi, umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa Polisi y’ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ashima uruhare abaturage bagize kugira ngo uyu mwana arokorwe akiri muzima.

Asaba ababyeyi kwegera abana babo bakumva ibibazo bafite hagamijwe kwirinda ko bagira imitekerereze mibi bakaba bakora ibyaha nk’iki Musabyimana yakoze.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Musabyimana Yvette n’umwana we bari bakiri mu Bitaro bya Nyagatare aho umwana agikurikiranwa n’abaganga.

Doctor Emery Nimubona wita ku bana avuga ko uyu mwana bamwakiriye afite udukomere ku mubiri ariko ubu ameze ndetse mu minsi ya vuba bazabasezerera bagataha.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bashyire ho akagoroba k’urubyiruka kigisha kwirinda ubusambanyi.

Elie yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka