Nyagatare: Iyangirika ry’ikiraro cya Kazaza riteje ikibazo abagikoresha
Iyangirika ry’ikiraro cya Kazaza cyubatse hejuru y’umugezi w’Umuvumba utandukanya tumwe mu tugali tugize umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, rihangayikishije benshi bakaba bifuza ko cyasanwa byihuse.
Musoni Sothere utuye mu kagali ka Kabare ariko akaba afite umurima w’ibigori mu kagari ka Kazaza avuga ko iyangirika ry’iki kiraro ryamuteje ibihombo kuko ifumbire yagashyize mu mudoka akoresha moto nayo asabwa gusunika yigegesereye.
Iyangirika ry’iki kiraro cy’imbaho ryatangiye mu mwaka wa 2013 aho izi mbaho zacikaga. Icyo gihe ubuyobozi bwabijeje ko gisanwa byihuse ariko mu buryo bw’agateganyo. Byarakozwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gitangira gukoreshwa ariko ntibyatinze kuko mu mpera z’umwaka ushize cyongeye kutaba nyabagendwa.

Kuri ubu nta kinyabiziga cyangwa ikinyamitende kinyuraho uretse abanyamaguru nabo batinyutse. Ibi byatumye rumwe mu rubyiruko rubona akazi ko kunyuzaho moto n’amagare kimwe n’abantu bagize ubwoba bwo kunyuraho.
Kwizera Emmanuel avuga ko ku munsi ashobora gucyura amafaranga hafi 2000. N’ubwo bimeze gutyo ariko nawe yifuza ko iki kiraro cyasanwa. Agira ati “Moto nyambukiriza amafaranga 200, naho igare n’umuntu ni igiceri cy’ijana. Hari ubwo ku munsi nshobora gucyura amafaranga igihumbi na Magana atanu cyangwa ibihumbi 2. N’ubwo nyabona ariko nanjye nkeneye ko iki kiraro gisanwa.”
Gakuru James uyobora umurenge wa Rwempasha yizeza ko iki kiraro kigiye gusanwa ku buryo kizamara imyaka 30 kitongeye kwangirika. Avuga ko gutinda kugisana byatewe n’amazi menshi yari yakirengeye kuburyo imirimo itakorwa. Gusa ngo isoko ryaratanzwe na rwiyemezamirimo yarahageze. Gusa ngo yasanze amazi ari menshi cyane. Mu minsi micye ngo agomba gutangira gukora kuko amazi yatangiye kugabanuka.

Rwempasha ni umurenge uhana imbibe n’igihugu cya Uganda. Usanga abaturage ari urujya n’uruza ahanini ku biraro bya Nyagatare na Kazaza. Bamwe baba baje guhaha mu Rwanda cyane ibiribwa rimwe na rimwe nabo bakazana ibicuruzwa.
Kuva rero iki kiraro cya Kazaza cyakwangirika byatumye benshi bakoresha icya Nyagatare aho benshi bemeza ko ari kure cyane ababa bagana mu mirenge ya Musheli, Matimba na Rwimiyaga.
Iyangirika ryacyo kandi ryagize n’ingaruka ku baturage bakenera service ku biro by’umurenge, ku kigo nderabuzima cya Rwempasha, ku murenge Sacco ndetse aborozi bo kugeza umukamo ku ikusanyirizo ry’amata nabyo bibabera imbogamizi cyane abo mu tugali twa Gasinga na Kabare.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|