Nyagatare: Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwatangiye gukora igenzura ku bantu bubakisha amatafari y’icyondo (inkarakara/rukarakara) batabanje gusaba impushya zo kubaka.

Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa
Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa

Iteka rya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo no 02/CAB.M/019 ryo kuwa 15/04/2019, ryashyizeho amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka.

Ashingiye kuri iri teka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, yatanze amabwiriza ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu hose, ariko ku nyubako ziri mu kiciro cya kabiri gusa.

Aya mabwiriza kandi aha uburenganzira Inama Njyanama z’uturere n’Umujyi wa Kigali, bwo kugena ahantu hatemerewe kubakwa inzu zo guturamo za rukarakara bitewe n’igenamigambi rya buri hantu, kandi hakemezwa n’Inama Njyanama imaze kugirwa inama n’abatekinisiye bashinzwe imiturire.

Inzu z’ubucuruzi, ubuhunikiro ndetse n’izigerekeranye ntizemewe kubakisha amatafari y’inkarakara. Umuntu wese wifuza kubakisha amatafari y’inkarakara abanza gusaba uruhushya rwo kubaka.

Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko mu Mujyi wa Nyagatare, ubu amazu yo guturamo yubakishije amatafari y’inkarakara arimo kuzamuka ku bwinshi.

Umuturage utifuje ko amazina ye atanganzwa yavuze ko kubakisha inkarakara bihendutse ugereranyije n’amatafari ahiye.

Ati “Rukarakara itafari baribumbira hagati y’amafaranga 35 na 40 kandi amatafari ibihumbi bitandatu yujuje inzu nini. Urumva ari amatafari ahiye ntubura kugura arenga ibihumbi 50 kandi rimwe rigura amafaranga hafi 42”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko kubakisha inkarakara byatumye ibibanza byinshi bitari byubatse byubakwa. Asaba ariko abubaka kubanza gushaka uruhushya rubibemerera, kugira ngo hirindwe akajagari.

Avuga ko ubu batangiye igenzura ku bubakisha inkarakara kugira ngo barebe ko bose bafite impushya zibibemerera.

Agira ati “Ni byo barubaka ku bwinshi kandi ni byiza, ariko nanone hari abihisha bugacya bubaka kandi nta ruhushya babanje kwaka. Ibyo rero ntibyemewe kuko bashobora kubikora nabi cyangwa bakubaka inzu zitemewe kubakishwa inkarakara, abo tuzasanga bubatse nta ruhushya inzu izasenywa”.

Kubona uruhushya rwo kubaka mu Karere ka Nyagatare ngo ntibishobora kurenza iminsi 15, ariko urusaba asabwa kwitwaza igishushanyo cy’inzu ashaka kubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abantu bubahirize amabwiriza

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Hello,

If you accept guest posts, how much would you charge? What kind of content would you accept?

Stephen

Stephen yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ariko mukunda gusenya! Ngaho nimushishikare nababwira iki!

heritier yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Mugire amahoro n’ubukire!rwose ibintu byo gusenya Ntibikwiye kuko akenshi urebye kure usanga ziba zarubatwe hari abayobozi runaka baba babiri inyuma hanyuma ababakuriye babimenya kubere ruswa bakazana ibyo gusenya .Hariho igihe basenya Inzu iri hagati ya izindi zimeze kimwe kandi zarubakiwe rimwe zo zigasigara,.

Elias yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Ubundi rero mbere yo kuzisenya bajye nabanza banasobanure aho zazamutse bari, ikindi kandi sinumva ukuntu wasenya inzu utanarebye nimba itujuje ubuziranenge , ukumva umuntu arihanukiriye ngo nzasenya inzu itari iyange nta nisoni.

Patriotism yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Nibyo kdi nibyiza ark mbere yo kuzisenye bajye babanza kumenya ikiciro cya nyirayo k DG i banamenye ikizakoreshwa

Kimmark yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Gusenyerwa ntibikwiriye namba kuko nukongeta umubare wabatagira aho baba ahubwo habaho gucibwa amande kdi nayo Atari ukumwigirizaho nkana.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ibyo nibyo mwibwira. Uwabereka Kimihurura imbere y’Akagari, uwitwa HARUNA yubatse umusozi wose kubera gukingirwa ikibaba na Gitifu + 2 DASSO

Good yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Nyagatare ku mugi wugirije kigali birababaje kubona akajagari ki inzu zirimo kubakwa zindasobanutse. Urugero kubona umuntu wubatse inzu yo guturamo iriho igimpagu inyuma yacyo akubakaho utunzu nduto (anex) turi kumuhanda two gukondesho.please bayobozi bibazi (mudugundu, akagari) ndukyeneye umugi usa neza.

Agenda yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Aba bayobozi ba nyagaatare barantangaje cyane,none se niba umuntu yarubatse inzu ya rukarakara,akayubaka aho byemewe Kandi iyo nzu Koko Ari iyo guturamo nkuko ibwiriza rya ministering ribiteganya,ikosa umuturage yakoze akaba Ari uko atatse icyemezo cyo kubaka urumva uwo muntu yahanishwa gusenyerwa,cyangwa wamuca amande?Ubwo numara kumusenyera bakakubaza raporo y,abantu basembera uzatekinika,nyuma yaho gato mubwire abaturage bagowe ngo nibubakire uwo muturage,gusenya siwo mwanzuro niha mukunda izo muragiye

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka