Nyagatare: Inyubako y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Nyagatare yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rw’uyu munsi tariki 10/02/2012 ihiramo ibintu bitandukaye byiganjemo mudasobwa na telefoni zigendanwa.

Iyi nzu ya Ebawo Jeanne yatangiye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ahagana mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo. Inzego z’umutekano zirimo abapolisi n’abasirikare zifatanyije n’abaturage bashoboye guhosha iyo nkongi ahagana mu ma saa kumi n’igice za mu gitondo.

Inzu yahiye iri mu miryango umunani y’inzu yakorerwagamo ubukanishi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ukorera mu muryango waturutsemo umuriro ukaba ari na wo wakongotse, Ndekezi Justin, avuga ko gushya kw’inyubako kwakomotse ku bikoresho bari baraye bacometse. Uwo muryango Justin yakoreragamo ubukanishi ni na wo wibasiwe cyane n’iyo nkongi.

Inzu yahiye
Inzu yahiye

Bigaragara ko nyinshi mu nyubako zo mu mujyi wa Nyagatare zubatse ku buryo bigoye gutabara igihe hari ifashwe n’inkongi y’umuriro. Ibi ni na byo byatumye bitwara amasaha agera kuri abiri kugira ngo bashobore guhosha inkongi yibasiye iyo nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Mushabe Claude, avuga ko agiye gutangira kuganira n’abacuruzi kuri iki kibazo ngo barebe uko bateganya uburyo bwo korohereza abazimya inkongi igihe habaye ikibazo.

Iyi nkongi y’umuriro yo mu mujyi wa Nyagatare ije ikurikira iyibasiye inzu ya koperative y’abacuruzi iri muri centre ya Kabarorere tariki 08/02/2012 iturutse ku byuma bisharija amatelefone byari byaraye bicometse ku mashanyarazi.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 3 )

ndekezi numunyamafuti iyo bamufunga kuko yahemukiye Nsengiyumva

mudesita yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

Ndekezi yacunze shebuja ariwe nsengiyuma. atashye azanamo indaya,twaje kubakiza bagiye guhiramo

sirasi yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ibikoresho byari birimo nibyishi ndahazi nyirabyo bamwita Nsengiyumva.ndekeze yari umukozi wa nsengiyumva muyatara nabi

habimana yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka