Nyagatare: Intore zari ku rugerero zasize ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 131 Frw

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibikorwa by’amaboko byakozwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 11 hatabariwemo ubukangurambaga byabariwe agaciro mu mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 131.

Umurenge wa Gatunda washimiwe kuba warahize indi muri ibi bikorwa, muri rusange Akarere ka Nyagatare kakaba kari gafite Intore ziri ku rugerero 2,200 harimo abahungu 1,156 n’abakobwa 1,044.

Ibikorwa byakozwe harimo ibijyanye n’imirimo y’amaboko, ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse no gukusanya imibare yari ikenewe.

Hubatswe inzu z’abatishoboye 18 mu gihe hari hateganyijwe 14, hubakwa ubwiherero 80 kuri 84 bwari buteganyijwe, hasanwe kandi hanakurungirwa amazu y’abatishoboye 81 kuri 90 yari ateganyijwe, hahanzwe imihanda ireshya na Kilometero 21, hatunganywa imigenderano ya Kilometero 30, hanatunganywa ibiraro by’imihanda bitanu.

Hubatswe imirima y’ibikoni 285, hatunganywa ubusitani ku biro by’Imirenge n’Utugari 130 hanaterwa ibiti by’imbuto ziribwa ingemwe 10,400.

Amazu 927 yaziritswe ibisenge, hacukurwa ibimoteri 142 hanavugururwa ibicumbi by’itorero 311.

Muri ibi bikorwa byose ibyinshi byararangiye ariko hakaba n’ibindi byari bigikomeza.

Uru rubyiruko kandi rwakanguriye rugenzi rwarwo kwirinda Virusi itera SIDA, kuyipimisha ku bushake ndetse no kwipimisha indwara zitandura, bakangurira n’abataye ishuri kurigarukamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko umusaruro batanze ushimishije ku buryo bizeye ko buri mwaka uzajya wiyongera.

Ariko nanone abasaba kuyoborwa n’ibyo bigiye ku rugerero no kubisangiza abandi.

Ati “Ubumenyi bakuye ku rugerero babukomeze, babwubakireho, bubayobore mu buzima bwabo kandi badufashe kubusangiza abandi ariko nanone ubutaha bazadufashe mu bukangurambaga ku babyeyi kugira ngo abo dushaka ko bazitabira bazaboneke.”

Agashya kabaye muri uru rugerero ni ukurunda ingishywa (ibyiganjemo ibiribwa ababyeyi bakusanya bakabigemurira Intore ziri ku rugerero) aharunzwe ingishywa z’amabati afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,935,900 Frw naho Umurenge wa Karama urunda ingishywa y’ibiribwa, isabune, umunyu, umuceri n’amavuta bifite agaciro ka Miliyoni ebyiri (2,000,000Frws).

Uru rubyiruko kandi rwanasuye rugenzi rwarwo rwavuye mu bigo ngororamuco, baganira ku buzima n’amateka yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka