Nyagatare: Insengero 13 kuri 326 ni zo zemewe gufungura kuri iki cyumweru (Urutonde)

Itsinda rikora igenzura mu nsengero rireba izujuje ibisabwa kugira ngo zikore mu Karere ka Nyagatare, zasanze 13 kuri 326 ari zo zakoze ibishoboka ku buryo kuri iki cyumweru zitangira gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’itsinda ry’abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’akarere, basanze insengero 13 ari zo zujuje ibisabwa akaba ari zo zikora kuri iki cyumweru.

Avuga ko bakazakomeza kureba n’izindi zasabye kugenzurwa, izo bazabona zujuje ibisabwa zigahabwa uburenganzira.

Pasiteri Rusatsi John avuga ko isengesho rya mbere ryo kuri iki cyumweru ari ugushimira Imana ko ikirinze abantu yaremye, ariko by’umwihariko bagasaba Imana kurinda isi icyorezo cya COVID-19.

Ati “Birumvikana isengesho rya mbere ni ugushimira Imana ko yaturinze nk’Abanyarwanda n’abatuye isi, ariko by’umwihariko ni ugusaba Imana igahagarika COVID-19 mu Rwanda n’isi muri rusange”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu Karere ka Nyagatare, Pasiteri Karemera Kizito, avuga ko nubwo amabwiriza agoranye ariko bazayubahiriza ndetse abayateshutseho bacyahwe.

Agira ati “Amabwiriza aragoranye ariko nk’abarokore turavuga tuti birakomeye ariko birashoboka. Ibintu abandi babona ko bidashoboka, twe twizera yuko Imana igomba kudushoboza, tuzabikora, tuzitwararika, abazagaragaza ko batabyumva neza tuzabacyaha”.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 15 Nyakanga 2020, yemereye insengero gukora, ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minsiteri y’Ubuzima, ndetse igasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Mu gihe cy’amateraniro, abakirisitu babujijwe gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganza.

Hari kandi guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi n’ibitabo, na byo birabujijwe kandi kuramukanya cyangwa kwegerana mbere na nyuma y’amateraniro na byo birabujijwe, abana bonka n’abari munsi y’imyaka 12 ntiberewe kujyanwa mu materaniro.

Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza na byo ntibyemewe, kandi insengero zigomba gufunga mbere y’amasaha abantu bemerewe kugenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka