Nyagatare: Inka enye zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeli 2022, inka enye z’amajigija zo mu Mudugudu wa Nshuli, Akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa, bikaba byabaye mu mvura yaguye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Karengera Katabogama Alex, yemeje ayo makuru.

Ubu izi nka zamaze gushyingurwa nk’uko amabwiriza abiteganya, ko abantu batarya itungo ryapfuye muri ubwo buryo.

Yasabye aborozi gushinganisha amatungo yabo mu bigo by’ubwishingizi, kugira ngo nagira ikibazo bagobokwe.

Ati "Izi nka ntabwo zari mu bwishingizi ari nabyo dusaba aborozi gushinganisha amatungo yabo, kuko birababaje kubona inka zihenze nka ziriya zipfa zikabura inshumbushanyo ahubwo umworozi akaguma mu gahinda, kandi yakabaye agobokwa n’ubwishingizi."

Avuga ko hari gahunda ya Leta ‘Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe’, aho aborozi bashinganisha amatungo yabo, Leta ikabashyiriraho nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka