Nyagatare: Inka 4 zambuwe abajura zabuze ba nyirazo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare burasaba uwaba yarabuze inka ye kubugana kuko hari 4 zambuwe abajura ziri mu maboko y’ubuyobozi.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 10 Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwafatiye ku ibagiro rya Nyagatare riri mu mudugudu wa Barija B akagari ka Barija, inyana 2 zigiye kubagwa.

Izi nyana zafatiwe ku ibagiro ubu ziri ku biro by'Umurenge wa Nyagatare
Izi nyana zafatiwe ku ibagiro ubu ziri ku biro by’Umurenge wa Nyagatare

Uwari wazizanye ku ibagiro usanzwe ucuruza inyama, Bwanakweri Samuel yasabwe ibyangombwa byazo arabibura kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nawe akaba yaraburiwe irengero.

Munyangabo Celestin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare avuga ko nyuma yo gutegereza Bwanakweri bakamubura ndetse agakuraho na telefone ye igendanwa, byemeza ko izi nka yari yazibye.

Izi nyana ngo zije ziyongera ku yindi nyana irondo ry’Umudugudu wa Cyabayaga, Akagari ka Cyabayaga ryatesheje uwari uyirongoye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikaba iragiwe ku kagari.

Hari kandi ikimasa ngo kimaze amezi 5 giteshejwe abari bakirongoye mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Nyagatare, ubu cyaragijwe umworozi mu gihe hagitegerejwe ko nyiracyo aboneka.

Munyangabo Celestin akaba asaba umuntu wese wumva yarabuze inka ye, kugana ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare agashakira mu zo bambuye abajura.

Ati “ Inka turaziragiye twazishakiye abashumba ndetse twazishakiye n’imiti yo kuzoza mu gihe dutegereje ba nyirazo kuko ntituzi iyo zavuye. Uwaba yarabuze inka yatugana akareba ko harimo iye.”

Si ubwa mbere Bwanakweri Samuel afatanywe inka bikekwa ko yazibye, kuko kuwa 29 Ugushyingo 2014, yaketsweho ubufatanyacyaha ku nka 2 zafatanywe uwitwa Ntagazwa Yotam.

Yagejejwe imbere y’ubutabera agirwa umwere ndetse nyuma y’igihe asubizwa muri koperative y’abacuruza inyama yari yirukanywemo nyuma yo gukekwaho ubujura no kubagira mu gasozi.

Itungo ryinjiye mu ibagiro rya Nyagatare, mbere y’uko ribagwa, uwarizanye abanza kwerekana amasezerano y’ubugure yagiranye na nyiraryo, icyangombwa cy’ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari itungo ryari ryororewemo cyangwa icyemezo cy’abaveterineri ku ryaguzwe mu isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka