Nyagatare: Imyaka 30 isize ubuhinzi n’ubworozi bihagaze neza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe habayeho iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi aho umusaruro w’ubuhinzi wavuye munsi ya toni imwe ku bigori n’umuceri ugera kuri toni eshanu kuri hegitari ndetse n’umukamo w’amata uva kuri litiro 2,000 ugera kuri litiro zirenga 100,000 ku munsi.

Hasigaye hakorwa ubuhinzi bwuhira imusozi
Hasigaye hakorwa ubuhinzi bwuhira imusozi

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere twiganjemo ubuhinzi n’ubworozi kubera ubunini bwako ndetse n’ubutaka bushya ahanini bwahoze ari pariki y’Akagera.

Umuyobozi wako, Gasana Stephen, avuga ko ari Akarere kavuye kure kubera ko igice kinini cyako cyatuwe nyuma y’umwaka wa 1994 urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi birangiye.

Cyakora ngo kubera ubuyobozi bwiza, abaturage bahawe amahugurwa atandukanye hagamijwe kubyaza umusaruro ubutaka ndetse nabo babyumva vuba umusaruro utangira kugenda wiyongera umwaka ku wundi.

Avuga ko nko ku gihingwa cy’ibigori ndetse n’umuceri, Leta yatunganyije ubuso bwuhirwa burenga hegitari hafi 7,000 zihingwaho ibigori bisimbuzwa ibishyimbo, soya ndetse n’imbuto ndetse n’ibishanga ku buso burenga hegitari 2,000 bihingwaho umuceri.

Umusaruro w'ibigori wariyongereye
Umusaruro w’ibigori wariyongereye

Ikindi ngo Leta yashyizeho nkunganire ku buryo byafashije abahinzi kuzamura umusaruro uva munsi ya toni kuri hegitari ku bigori n’umuceri ugera kuri toni eshanu muri rusange n’ubwo hari abahinzi bageze ku musaruro urenze uwo.

Yagize ati “Twagize igihe cyo gutunganya ubutaka bwuhirwa kugira ngo dukore ubuhinzi budashingiye ku kirere ahubwo ku igenamigambi. Umusaruro wavuyemo ni uko ku bigori n’umuceri twavuye ku gusaruro ku biro tukaba tugeze kuri toni eshanu (5) kuri hegitari n’ubwo hari abahinzi basarura izirenze umunani.”

Iri zamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ahanini ngo ryatewe no kwibumbira mu makoperative ku buryo abanyamuryango bafatanyije mu kwigishanya bituma buri wese akora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Aborozi bavuye mu bworozi bwa gakondo bajya muri kijyambere
Aborozi bavuye mu bworozi bwa gakondo bajya muri kijyambere

By’umwihariko mu bworozi ngo aborozi bahawe amahugurwa atandukanye bituma bava ku nka za gakondo bajya mu bworozi bwa kijyambere butanga umukamo mwinshi.

Avuga ko mu gihe cy’imvura, Akarere mbere katarenzaga litiro 20, 000 ariko uyu munsi bakaba bageze kuri litiro zirenze 100,000 ku munsi.

Agira ati “Ubundi twari kuri litiro hagati ya 20,000 na 30,000 ubundi ntizigere ariko ubu mu bihe byiza dukama litiro zirenga 100,000 byajya hasi tukabona litiro 70,000.”

Avuga ko ibi byagezweho ahanini kubera ishoramari Leta yashyizemo harimo amahema afata amazi mu nzuri, guhinga ubwatsi, imashini zibutunganya, kubaka hangari bubikwamo n’ibindi kandi kuri nkunganire ya 60%.

N’ubwo aborozi batarishimira igiciro cy’amata bitewe n’ibyo bashoramo ariko ngo cyagiye kizamuka ndetse n’ubwiza bw’inyama bugerwaho kubera ko inka zitagikora ingendo ndende mu gushaka ubwatsi n’amazi.

Mirenge Desire, umworozi mu Murenge wa Karangazi, avuga ko yahungutse atunze inka nyinshi ariko zitabafitiye akamaro ugereranyije n’iza kijyambere bafite uyu munsi ndetse bakanaragira nabi bakanarwaza indwara zitandukanye.

Amata yariyongereye
Amata yariyongereye

Imyaka 30 ishize ahungutse, ashima ubuyobozi bwiza by’umwihariko Perezida wa Repubulika wabihanganiye kubera imyumvire ku bworozi bari bafite ku buryo mu isaranganya ry’ubutaka yakuwe kuri hegitari 75 ahabwa 15 ariko azikoreramo neza zimusubiza izo yahoranye abikesha amata y’inka ze za kijyambere yitabiriye korora mu ba mbere.

Yagize ati “Icyo nshimira RPF na Perezida wa Repubulika ni uko Igihugu cyatwihanganiye kiduha byose ndetse igihe cya Komisiyo y’ubutaka nambuwe hegitari 75 mu isaranganya bansigira 15 numva ni nko kumanuka mu giti nkagwa hasi.”

Akomeza agira ati “N’ubwo twahuye n’ibibazo byo kutamenya uko borora inka za kijyambere zikaturwarana zigapfa, twabonye urugendo-shuri muri Kenya, ndi mu bantu bagemuye amata menshi mu gace dutuyemo kuko nagemuraga litiro 300 ku munsi mu nka 24 za kijyambere nasigaranye.”

Uyu ufite abana batandatu basoje kaminuza abikesha amata y’inka ze ashishikariza abaturanyi korora neza kuko bifite inyungu nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka