Nyagatare: Imvura yateje umwuzure wangiza ibicuruzwa by’abaturage
Imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare yateje umwuzure mu mazu y’ubucuruzi 17, ibicuruzwa byari birimo birangirika bikomeye.

Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Nzeli 2016. Ibicuruzwa umwuzure wangije birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa, ibishyimbo n’ibindi bicuruzwa bitandukanye birimo amasabune, umunyu n’ibindi.
Sekaziga Vital, umucuruzi w’imyaka muri santere ya Rukomo, avuga ko umuvu w’amazi winjiye mu bubiko bw’imyaka ye, ukangiza ubunyobwa n’ibigori bya toni ebyiri b’ibiro 500.
Ahamya ko yahuye n’igihombo kibarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 2RWf. Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha imivu y’amazi ntikomeze kwinjira mu mazu yabo.
Ati “ Badufashe rwose abakora uyu muhanda bashyize ibitaka byinshi mu muhanda byinjira mu miferege amazi ntiyabona uko akomeza kugenda niyo mpamvu y’ibi bihombo rwose.”

Mukamana Denise ucuruza sima n’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa, avuga ibicuruzwa bye hafi ya byose byangijwe n’umuvu w’amazi. Yemeza ko byose byatewe no gukora nabi imiferege y’amazi kuko amazi atabona uko agenda.
Agira ati “Barunze itaka mu muhanda, ikiraro bakoze bagikoze nabi amazi ntabona uko agenda. Nibazane ‘garaviye’ bayishyiremo kandi bagure ikiraro, ibibazo birakemuka. Igihombo sinari nicara ngo mbare ariko ni kinshi.”

Uwishatse Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, avuga ko ibyangiritse byose byatewe n’umuvu w’amazi.
Ikihutirwa ngo bahise bakoranya abaturage bakora umuganda wo gufasha bagenzi babo bahuye n’ikiza.

Yemeza ko bamaze kuvugana na sosiyete “Fair Construction” irimo gukora umuhanda, gushaka uko yabafasha itaka riri mu miferege rigakurwamo.
Uretse amazu y’ubucuruzi 17 yuzuyemo amazi, amazu atanu atuwemo yashenywe n’umuvu w’amazi ariko ni inkuta zagiye zisenyuka.
Ohereza igitekerezo
|
abaturage bo nabayobozi nibafate ingamba rwanye ayomazi kuko nibatayarwanya bacukura imirwanyasuri na marigori afatika.