Nyagatare: Imvugo zishingiye aho abantu bakomoka ni kimwe mu bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Umuryango International Alert, uvuga ko mu isuzuma wakoze mu matsinda 20 y’abantu 600 yo mu Mirenge ya Karangazi na Gatunda, byagaragaye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba ituwe n’abantu benshi bavuye ahantu hatandukanye bitewe n’amateka y’Igihugu ndetse ikanagira umwihariko wo kuba yakira abantu benshi baturutse hirya no hino mu Gihugu, bituma hakiri abantu bakirebera ku nkomoko y’aho baturutse.

Mu Karere ka Nyagatare, igipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa kiri kuri 95.8%
Mu Karere ka Nyagatare, igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa kiri kuri 95.8%

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahuje abahoze ari abayobozi mu nzego z’ibanze kuva Igihugu kibohowe 1994.

Mu Karere ka Nyagatare, igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa kiri kuri 95.8% mu gihe ku rwego rw’Igihugu kiri kuri 92%.

Bimwe mu byagaragajwe bituma Ubumwe n’Ubudaheranwa butagerwaho 100% harimo ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, imibereho y’abarokotse Jenoside itaraba myiza cyane ku buryo babasha gutsinda ibikomere n’ibindi.

By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare hagaragajwe ko hari abakoze ibyaha ahandi bakaza kuhihisha ariko n’undi mwihariko w’uko abahatuye bamwe bakirebera mu ndorerwamo y’aho baturutse bitewe n’uko ari Akarere gatuwe n’ingeri nyinshi z’abantu baturutse ahantu hatandukanye ndetse kakanagira benshi bakimukiramo nk’uko byavuzwe n’umukozi wa International Alert.

Imvugo zishingiye aho abantu bakomotse ni kimwe mu bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa
Imvugo zishingiye aho abantu bakomotse ni kimwe mu bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Yagize ati “Iyo uganiriye n’abari mu matsinda bavuga ko ikintu cyo kwirebera mu ndorerwamo aho baturutse nk’abavuye I Bugande bagira imvugo zijimije ukumva umuntu aravuze abazungu, Abatanzaniya n’ibindi. Ibyo bintu birahari muri Nyagatare.”

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru avuga ko kenshi kuvuga umuntu bitewe n’aho yaturutse cyangwa we kubyitwa ntacyo bimutwaye ariko nanone atamenya niba uwo abibwira bimurakaza.

Gusa ngo we abikora yumva nta kibi agambiriye ahubwo buba ari uburyo bwo gutebya gusa. Ati “Jyewe kubwira umuntu ko ari umukonyine (umworozi), umurera (uwavuye i Burera) numva ntakibazo kirimo kuko mba numva ntacyo bimuhinduraho kandi nanjye iyo banyise umukiga (uwavuye mu Majyaruguru) ntacyo bintwara rwose kandi mbona abo tubyitana ntacyo bibahungabanyaho.”

Iyi nama ngarukamwaka yahuje abahoze mu nzego z'ibanze kuva Igihugu cyabohorwa mu 1994
Iyi nama ngarukamwaka yahuje abahoze mu nzego z’ibanze kuva Igihugu cyabohorwa mu 1994

Avuga ko we yumva icyaba ikibi ari uko barema itsinda ry’abantu baturutse ahantu runaka ariko kuba bafatanya n’abandi mu bindi bikorwa byose ntakibazo abibonamo.

Rwamurenzi Steven, avuga ko akantu bita gato kadahagurukiwe hakiri kare gashobora guteza ibibazo bityo ahubwo abantu bakwiye kwigishwa bakirinda izo mvugo kandi n’ababyeyi bakigishwa kurera neza abana no kubabera urugero kuko aribwo bazakurana indangagaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko izi mvugo n’ubwo hari bake bazikoresha yenda rimwe na rimwe batagamije ikibi ariko nanone zidakwiye na gato.

Yasabye abantu kwifashisha amahirwe yo kuba Akarere gatuwe n’abantu baturutse ahantu hatandukanye bagakora bakiteza imbere bakirinda imvugo zitabubaka.

Bagaragaje ko akantu bita gato kadahagurukiwe hakiri kare gashobora guteza ibibazo
Bagaragaje ko akantu bita gato kadahagurukiwe hakiri kare gashobora guteza ibibazo

Agira ati “Kuba hari abantu bakomotse ahantu hatandukanye nk’uko mwabibonye mu ibarura riheruka ryagaragaje uko abantu bagiye bimuka Intara ku yindi ariko si ikibazo ahubwo ni amahirwe ariko uwabikoresha nabi ubwo nawe ni ukumwigisha akabyirinda.”

Umwe mu bagize Unity Club, Kantengwa Julienne, avuga ko kubera ibisigisigi by’amateka yaranze Igihugu, ibintu byose bidashobora kuba byiza ako kanya ariko hasabwa uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ibyabangamira Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ibitekerezo   ( 2 )

Murwanda imvugo nkizo zishobora guhembera urwango niyompamvu atari byiza kuzikoresha

Muhayimama onesme yanditse ku itariki ya: 10-10-2024  →  Musubize

Oya nibabihagurukire inyagatare hari amacakubiri birinda bwoko ahubwo sironda karere gusa leta urebera ahusanga no mubigo byamashuri abakonyine abagogwe barema amatsinda na aerg nukuri leta bitagira icyo ikora izisama yasandaye

Hirwa yanditse ku itariki ya: 10-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka