Nyagatare: Imisarane idasakaye ishobora kwirukanisha abayobozi

Abayobozi b’imirenge n’utugari bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi n’igice ko kuba bakemuye ikibazo cy’imisarane idasakaye cyangwa bakirukanwa ku kazi.

Ubwiherero nk'ubwo ntibukifuzwa mu Karere ka Nyagatare
Ubwiherero nk’ubwo ntibukifuzwa mu Karere ka Nyagatare

Mushabe David Claudian Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko umuyobozi uzarenza ku itariki 30 z’Ukwakira 2018 agifite imisarane itameze neza azirukanwa.

Avuga ko buri wese abigize ibye ukwezi k’Ukwakira kwarangira ibiteza isuku nke mu baturage byarangiye cyane cyane imisarane itubatse neza n’idasakaye.

Ati “Ukwezi kwa cumi nikurangira iyi misarane itarasozwa, abo bayobozi bakwiye kuba batakiri mu karere, bakazana abandi bagakomezanya n’abasigaye ariko n’abandi babishizwe ntawuzasigara birumvikana.”

Hari n'abaturage badafite imisarani bakoresha imeze ityo
Hari n’abaturage badafite imisarani bakoresha imeze ityo

Mushabe avuga ko hari ibintu abayobozi bafata nk’ibikomeye kandi byoroshye kandi bikaba ari byo biteza abaturage ibibazo.

Ati “Isuku tuvuga ntabwo ari iy’abantu bakize, ahubwo ngira ngo dukwiye gushaka uburyo twakoresha ngo abaturage babyumve, umuturage gukurugira mu nzu ye bisaba iki?”

Yanatunze agatoki bamwe mu bayobozi mu midugudu bararana n’amatungo mu nzu avuga ko abo ari bo batanga ingero zitari mbi ku baturage bashinzwe kuyobora.

Yabitangaje ku itariki 9 Nzeri 2018 mu gusoza umwiherero wahuje abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), nyobozi y’akarere, abajyanama, abakozi b’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hagamijwe kurebera hamwe icyatuma imihigo ibasha kweswa ku kigero cyiza.

Yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere kubafasha gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke mu miryango bafasha.

Ati “Mudufashe ibyo mukora turabishima, ariko igihe cyose uzaha umuntu guhinga yakweza ibiryo akicwa n’umwanda wabyo ntacyo bizaba bimaze. Mudufashe tuzamure imyumvire y’abantu, amavunja agomba gucika, kurarana n’amatungo bigacika.”

Kamanzi Elia umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuzima, na we yemeza ko habayeho ubushake iyi tariki yagera imisarane yose imeze neza.

Ati "Iyi ni integuza ya gatatu kuko byahereye mu Gushyingo umwaka ushize, baduha indi (nteguza) mu kwa kabiri, bongera kuduha ukwa gatanu. Ntekereza ko atari bishya ahubwo habuze ko buri wese abigira ibye."

Kuba hari abatishoboye batabona isakaro, Kamanzi avuga ko hari abafatanyabikorwa benshi babafasha ndetse n’abaturanyi.

Avuga ko abayobozi guhera ku mudugudu babishyizemo imbaraga n’uwo bakeka udafite ubushobozi yabubona, aramutse yiyemeje yanamenye ibyiza byo kugira ubwiherero butunganye n’ingaruka z’ubutameze neza.

Umwiherero wasojwe hashyizweho komisiyo zihuriwe n’inzego zose ziri mu nkingi enye za Guverinoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kuba umuturage yanga kubaka umusarane umuze neza hakirukanwa umuyobozi, ahubwo bazafunge uwanze kubikora naho abayobozi ntacyo badakora rwose pe, hashakwe izindi ngamba zo gukaza isuku, cyane ko hari nabanga kubaka ubwiherero kandi bahawe isakaro

Ntaneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka